Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yeremiya 4:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Niba kandi urahiye mu izina ry’Uhoraho muzima, ukabikora mu kuri, mu buryo butunganye no mu butabera, ubwo amahanga yose azamperwamo umugisha kandi azakurizwa muri jye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho w'ukuri, utabera kandi ukiranuka’, maze amahanga azihesha umugisha muri we, kandi muri we ni mo bazishimira.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 nimurahira Uhoraho mu kuri, nimumurahira mu butungane no mu butabera, ni bwo amahanga yose azansaba kuyaha umugisha, bityo ampe ikuzo.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 nimurahira Uhoraho mu kuri, nimumurahira mu butungane no mu butabera, ni bwo amahanga yose azansaba kuyaha umugisha, bityo ampe ikuzo.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yeremiya 4:2
30 Iomraidhean Croise  

Kandi urubyaro rwawe, ni rwo amahanga yose y’isi azifurizanyamo umugisha, kuko wumviye ijambo ryanjye.»


Salomoni arasubiza ati «Wagaragarije umugaragu wawe data Dawudi ubudahemuka bukomeye, kuko yagendaga imbere yawe yubahiriza amategeko, akakugirira ubutabera n’ubutungane bw’umutima. Na n’ubu uracyamukomereza ubwo budahemuka, kuko n’umwana we wamwicaje ku ntebe y’ubwami.


Izina rye rizavugwa ubuziraherezo, ubwamamare bwe bumare igihe nk’izuba! Imiryango yose y’isi izamuherwemo umugisha, amahanga yose amwite umunyahirwe!


Ububasha bw’umwami ni ugukunda ubutungane. Ni wowe waboneje byose, ni wowe washyize ubutungane n’ubutabera muri Yakobo.


Jyewe ubwanjye, narabirahiriye, n’ibiturutse mu kanwa kanjye ni ukuri, ijambo ryanjye ntirivuguruzwa: icyitwa ivi cyose kizamfukamira, n’icyitwa ururimi cyose kinyirahire kiti


Ku bw’impuhwe z’Uhoraho, urubyaro rwose rwa Israheli ruzarenganurwa, kandi rusabagizwe n’ibyishimo.


maze uzashaka kwiha umugisha ku isi, azawiheshe «Imana y’ukuri», n’uwo ku isi uzashaka kugira indahiro, azarahirishe «Imana y’ukuri», kuko imibabaro ya kera izaba yaribagiranye, ikazaba itakibarwa mu maso yanjye.


Ariko Uhoraho Imana ni umunyakuri, ni Imana nzima, akaba n’umwami ubuziraherezo. Iyo arakaye, isi ihinda umushyitsi, amahanga ntashobora guhangara uburakari bwe.


Ariko, nimara kubarandura, nzabagirira impuhwe bundi bushya, maze ngarure buri muntu mu murage we, no mu gihugu cye.


Nibitoza kwitwara neza nk’umuryango wanjye, bakageza aho barahira izina ryanjye bati «Mu izina ry’Uhoraho muzima», mbese bakagenza nk’uko bigishije umuryango wanjye kurahira mu izina rya Behali, bityo bazashobora gutura mu muryango wanjye rwagati.


Uhoraho, uri imbaraga zanjye, ubwikingo bwanjye, n’ubuhungiro bwanjye igihe cy’amakuba; ni wowe amahanga aturutse mu mpera z’isi azaza asanga, avuga ati «Ibyo abasokuruza bacu begukanyeho umugabane, ni ibinyoma, n’amanjwe adafite akamaro.


Icyo gihe Yeruzalemu izitwa «Intebe y’Uhoraho», maze amahanga yose azaze ayigana, kuko izaba yitiriwe Uhoraho; kandi, ayo mahanga azareka gukurikiza inama z’imitima mibi yayo yanangiye.


Izina rya Yeruzalemu rizaba izina ry’ibyishimo; izampesha icyubahiro n’ububengerane imbere y’amahanga yose y’isi. Igihe azamenya ibyiza byose ngiye gukorera Yuda na Israheli, azashya ubwoba, ahindagane kubera ibyo byiza byose n’amahoro nzabahundagazaho.


Iyo barahira baravuga ngo «Turahiye Uhoraho muzima!», kandi indahiro zabo ari ibinyoma.


Ahubwo nimuhindure rwose imyifatire yanyu n’imigenzereze yanyu, muharanira igitunganiye umubano mu bantu.


Iminsi iregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzahagurukire uwagenywe ku mubiri wese.


Nzavana mu kanwa ke amazina ya za Behali, amazina yazo ntazavugwa ukundi.


Na n’ubu kandi, uwo ni Uhoraho ubivuze, nimungarukire n’umutima wanyu wose, mwigomwe mu byo kurya, murire kandi muganye.


Nzabagarura bature rwagati muri Yeruzalemu, bazambere umuryango, nanjye mbe Imana yabo, mu budahemuka no mu butungane.


Nyamara guhera mu burasirazuba kugera mu burengero bwaryo, izina ryanjye rirasingizwa mu mahanga, kandi ahantu hose bosereza ububani izina ryanjye, bakanzanira ituro ritagira inenge, kuko izina ryanjye ari igihangange mu mahanga! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga.


Mbese nk’uko byanditswe ngo «Ushaka kwirata wese, niyiratire muri Nyagasani.»


«Ushaka kwirata wese, niyiratire muri Nyagasani!»


Ibyanditswe byabibonye kare ko Imana izatagatifuza amahanga ku mpamvu y’ukwemera, byo byahanuriye Abrahamu ngo «Imiryango yose y’isi izaguherwamo umugisha.»


Uzatinye Uhoraho Imana yawe kandi umukorere, abe ari we wihambiraho, izina rye abe ari ryo urahira.


Mu minsi izaza rero, nugera mu kaga, ibyo byose bikakubaho, uzagarukira Uhoraho Imana yawe, maze wumve ijwi rye.


Uzatinye Uhoraho Imana yawe, abe ari we uyoboka, izina rye abe ari ryo urahira.


Burya ni twe twagenywe by’ukuri, twe dusenga Imana ku bwa Roho wayo, twe dufite ikuzo ryacu muri Yezu Kristu, aho kwiringira umubiri.


Iryamire; ejo nagutwara, ni byiza, azagutware. Ariko navuga ko adashaka kugucyura, jyewe nzagucyura. Ndahije Uhoraho Imana nzima! Ngaho iryamire, uzagenda hakeye.»


Dawudi agerekaho indahiro, ati «So azi neza ko turi incuti, bigatuma atekereza, ati ’Yonatani nta cyo akwiye kumenya, kugira ngo atababara.’ Ariko ndagatuma utabaho, nkurahiye Uhoraho ko urupfu rundi bugufi.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan