Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yeremiya 2:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Nimwumve ijambo ry’Uhoraho, mwebwe abo mu nzu ya Yakobo, namwe abo mu miryango yose ya Israheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Nimwumve ijambo ry'Uwiteka yemwe ab'inzu ya Yakobo mwe, n'imiryango yose y'inzu ya Isirayeli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Mwa rubyaro rwa Yakobo mwe, mwe abakomoka kuri Isiraheli mwese, nimwumve Ijambo ry'Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Mwa rubyaro rwa Yakobo mwe, mwe abakomoka kuri Isiraheli mwese, nimwumve Ijambo ry'Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yeremiya 2:4
14 Iomraidhean Croise  

Nimutege amatwi ijambo Uhoraho ababwira, bantu ba Israheli!


Nimwumve, mutege amatwi, mureke kwirarika: Uhoraho ni we uvuze!


Uzavuga uti ’Nimwumve ijambo ry’Uhoraho, bami ba Yuda namwe baturage ba Yeruzalemu. Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ngiye guterereza aha hantu icyago, ku buryo uzabyumva wese azumirwa.


Israheli yari umwihariko w’Uhoraho n’umuganura umugenewe; uwawuryagaho wese yarawuryozwaga, maze agaterwa n’ibyago. Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Uhoraho avuze atya: Ba so bangaye iki cyabateye kunyitaza? Birutse inyuma y’ibidafite akamaro, none na bo barinze guhinduka imburamumaro.


Icyo gihe — uwo ni Uhoraho ubivuze — nzaba Imana y’imiryango yose ya Israheli, na yo izambere umuryango.


Nk’uko ubyibonera, bariya bantu bibwira ko Uhoraho yatereranye ya miryango ibiri yihitiyemo. Ni yo mpamvu basuzugura umuryango wanjye, kuko kuri bo utakiri igihugu.


Nyamara ariko, Sedekiya, mwami wa Yuda, umva ijambo ry’Uhoraho: Uhoraho avuze ko utazazira inkota.


«Nimwumve ibi, muryango utagira ubwenge n’umutima: bafite amaso ariko ntibabona, bakagira amatwi ariko ntibumve.


«Hagarara mu muryango w’Ingoro y’Uhoraho, maze utangaze aya magambo: Nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho, mwebwe mwese bantu ba Yuda mwinjirana muri iyi miryango, muje kuramya Uhoraho.


Bayisraheli, nimwumve ijambo ry’Uhoraho: Uhoraho araburanya abaturage b’igihugu, kuko nta kuri, nta n’urukundo rwa mugenzi wabo, cyangwa kumenya Imana, bikirangwa mu gihugu;


Nimwumve icyo Uhoraho avuze: «Haguruka, uburanire imbere y’imisozi, maze utununga twumve ijwi ryawe!»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan