Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yeremiya 1:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Uhoraho yongeye kumubwira ijambo rye mu gihe cya Yoyakimu, mwene Yoziya, umwami wa Yuda, kugeza ku ndunduro y’ingoma ya Sedekiya, na we wari mwene Yoziya, umwami wa Yuda. Ubwo hari mu mwaka wa cumi n’umwe w’ingoma ye, mu kwezi kwa gatanu, igihe abaturage ba Yeruzalemu bajyanwaga bunyago.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Ryaje kandi no ku ngoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda, kugeza mu iherezo ry'umwaka wa cumi n'umwe wo ku ngoma ya Sedekiya mwene Yosiya umwami w'u Buyuda, igihe ab'i Yerusalemu bajyanywe ari imbohe, mu kwezi kwa gatanu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Yakomeje kumuha ubutumwa igihe Yoyakimu mwene Yosiya yari ku ngoma, kugeza mu kwezi kwa gatanu k'umwaka wa cumi n'umwe Sedekiya mwene Yosiya ari ku ngoma. Ni cyo gihe abatuye i Yeruzalemu bajyanywe ho iminyago.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Yakomeje kumuha ubutumwa igihe Yoyakimu mwene Yosiya yari ku ngoma, kugeza mu kwezi kwa gatanu k'umwaka wa cumi n'umwe Sedekiya mwene Yosiya ari ku ngoma. Ni cyo gihe abatuye i Yeruzalemu bajyanywe ho iminyago.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yeremiya 1:3
19 Iomraidhean Croise  

Yimika Eliyakimu mwene Yoziya, azungura se ku ngoma, ariko Farawo amuhindura izina, amwita Yoyakimu. Naho Yowakazi we aramufunga, amujyana mu Misiri agwayo.


Nuko umwami wa Babiloni yimikira i Yeruzalemu Mataniya, se wabo wa Yoyakini, mu kigwi cye, ariko amuhindura izina amwita Sedekiya.


Bene Yoziya: uw’imfura ni Yohanani, uwa kabiri ni Yoyakimu, uwa gatatu ni Sedekiya, uwa kane ni Shalumi.


Uhoraho yambwiye iri jambo, agira ati


Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeremiya, igihe Nebukadinetsari umwami w’i Babiloni afatanije n’ingabo ze zose, n’ibihugu byose byo ku isi yatwaraga, n’amahanga yose, ateye Yeruzalemu n’imigi iyikikije yose.


Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeremiya ku ngoma ya Yoyakimu, mwene Yoziya, umwami wa Yuda:


«Fata umuzingo w’igitabo, wandikemo amagambo nakubwiye yose, yerekeye Yeruzalemu, Yuda n’andi mahanga yose kuva umunsi natangiye kukuvugisha, uhereye ku ngoma ya Yoziya, kugeza ubu.


Ku munsi wa cyenda w’ukwezi kwa kane mu mwaka wa cumi n’umwe w’ingoma ya Sedekiya, umugi bawucamo icyuho.


«Bwira rubanda rwose n’abaherezabitambo uti ’Igihe mwasibaga kurya, mubivanzemo n’amaganya, mu kwezi kwa gatanu n’ukwa karindwi, imyaka mirongo irindwi yose, uko gusiba se, ni jye mwakugiriraga?


«Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Ugusiba kurya ko mu kwezi kwa kane, mu kwezi kwa gatanu, mu kwezi kwa karindwi no mu kwezi kwa cumi, inzu ya Yuda kuzayihindukiramo iminsi y’umunezero, y’ibyishimo n’ibirori bihimbaje. Nyamara ariko, nimukunde ukuri n’amahoro!»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan