Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yeremiya 1:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 ari na ho Uhoraho yamubwiriye ijambo rye; ubwo hari mu mwaka wa cumi n’itatu w’ingoma ya Yoziya, mwene Amoni, umwami wa Yuda.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Yabwiwe ijambo ry'Uwiteka ku ngoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w'u Buyuda, mu mwaka wa cumi n'itatu wo ku ngoma ye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Mu mwaka wa cumi n'itatu Umwami Yosiya mwene Amoni ari ku ngoma mu Buyuda, ni bwo Uhoraho yatumye Yeremiya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Mu mwaka wa cumi n'itatu Umwami Yosiya mwene Amoni ari ku ngoma mu Buyuda, ni bwo Uhoraho yatumye Yeremiya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yeremiya 1:2
18 Iomraidhean Croise  

Uwo muntu atera hejuru, avugira kuri urwo rutambiro ijambo ry’Uhoraho, agira ati «Rutambiro! Rutambiro! Uhoraho avuze atya ’Dore mu nzu ya Dawudi hagiye kuvuka umwana uzitwa Yoziya. Azagutwikiraho abaherezabitambo b’ahirengeye baguturiraho ububani, kandi bazagutwikiraho amagufwa y’abantu!’»


Bakiri ku meza, ijambo ry’Uhoraho rigera ku muhanuzi wari wagaruye wa muntu w’Imana.


Manase aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa mu busitani bw’ingoro ye, bwa bundi bitaga «Ubusitani bwa Uza.» Umuhungu we Amoni amuzungura ku ngoma.


Ariko abaturage b’igihugu bica abagambaniye umwami bose, hanyuma bimika umuhungu we Yoziya, amuzungura ku ngoma.


Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ye, umwami Yoziya yohereza mu Ngoro y’Uhoraho umunyamabanga Shafani mwene Asaliyahu, mwene Meshulamu, amubwira ati


Uhoraho ambwira iri jambo agira ati «Yeremiya, urabona iki?» Ndasubiza nti «Icyo mbona ni ishami ry’umurinzi.»


Uhoraho yambwiye iri jambo, agira ati


«Kuva mu mwaka wa cumi n’itatu w’ingoma ya Yoziya mwene Amoni, umwami wa Yuda, kugeza aya magingo, ni ukuvuga igihe cy’imyaka makumyabiri n’itatu, nashyikirijwe ijambo ry’Uhoraho nanjye ndibabwira ubutitsa, ariko mwe ntimwanyumva.


Umuhanuzi Hananiya amaze kuvuna bya biti byari ku ijosi rya Yeremiya, Uhoraho abwira Yeremiya ati


Ku ngoma y’umwami Yoziya, Uhoraho arambwira ati «Ese wabonye ubuhakanyi bwa Israheli, ukuntu yagiye kuri buri musozi muremure, no mu nsi ya buri giti gitoshye, maze ikahasambanira?


«Fata umuzingo w’igitabo, wandikemo amagambo nakubwiye yose, yerekeye Yeruzalemu, Yuda n’andi mahanga yose kuva umunsi natangiye kukuvugisha, uhereye ku ngoma ya Yoziya, kugeza ubu.


Dore ijambo ry’Uhoraho ryabwiwe Hozeya, mwene Beyeri, mu gihe Oziya, Yotamu, Akhazi na Hezekiya bari abami ba Yuda, no mu gihe Yerobowamu, mwene Yowasi, yari umwami wa Israheli.


Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yoweli, mwene Petuweli.


Ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Yonasi, mwene Amitayi, riti


Dore ijambo Uhoraho yabwiye Mika w’i Moresheti, mu gihe cya Yotamu, Akhazi na Hezekiya, abami ba Yuda. Dore ibyo yeretswe byerekeye Samariya na Yeruzalemu.


Dore ijambo Uhoraho yabwiye Sofoniya mwene Kushi, mwene Gedaliya, mwene Amariya, mwene Hezekiya; ubwo hakaba igihe Yoziya mwene Amoni, yari umwami wa Yuda.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan