Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yakobo 5:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Naho mwebwe abakungu, nimurire, muboroge kubera amakuba abategereje!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Ngaho yemwe batunzi mwe, nimurizwe muborozwe n'ibyago mugiye kuzabona.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Mwa bakire mwe, muguweho! Nimurire muboroge kuko mugiye kugira ibyago.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Mwa bakire mwe, muguweho! Nimurire muboroge kuko mugiye kugira ibyago.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yakobo 5:1
36 Iomraidhean Croise  

Uhoraho, ukuboko kwawe nikubameneshe, bave mu bantu, bacike mu bantu no ku isi. Uwo ni wo mugabane ubagenewe muri ubu bugingo! Inda yabo niyuzure ibyo wabazigamiye, n’abahungu babo babiboneho babyijute, basigarize n’abana babo bakiri ku ibere.


Uwiringira ubukire bwe, azarimbuka, naho intungane zizasagamba nk’amababi atoshye.


Umunsi w’urubanza nuza, ubukire nta cyo buzaba bukimaze, ariko ubutungane bwo bukiza ingoyi y’urupfu.


Nimuganye, muboroge, kuko umunsi w’Uhoraho wegereje, nk’umunsi w’uburimbuke, butewe n’Umugaba w’ingabo.


Mu nzira baragenda bambaye ibigunira, bose baraborogera hejuru y’amazu no ku karubanda.


Kubera ibyo rero, nimwambare ibigunira, nimuganye kandi mucure imiborogo, kuko uburakari bukaze bw’Uhoraho butaratuvirira!


Uzashaka kwirata, aziratane ko anzi bihagije, jye Uhoraho, ushyigikira ubufatanye, ubutungane n’ubutabera ku isi. Ni koko, ibyo ni byo binshimisha. Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Uzavuge uti «Nyoko yari nde? Yari intare y’ingore mu zindi ntare, ikiryamira hagati y’ibyana byayo, ikanabyonsa.


«Mwana w’umuntu, hanura maze uvuge uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Nimuboroge muvuga muti ’Mbega umunsi!’


Bahinzi, nimwumirwe; bene imizabibu, muboroge; muririre ingano nini n’iza bushoki: kuko umusaruro wo mu mirima wangiritse.


Nimukenyere maze muganye, mwe baherezabitambo! Namwe abashinzwe imirimo yo ku rutambiro, nimuboroge! Nimurare ijoro mwambaye ibigunira, mwe abashinzwe imirimo y’Imana yanjye.


Nimukanguke, mwa basinzi mwe, nimurire kandi muboroge, mwebwe mwese abanywi ba divayi, kubera divayi nshyashya mutacyongeye gukoza mu kanwa!


Wa mugi we, abakungu bawe buzuye urugomo, abaturage bawe bakavuga ibinyoma, n’ururimi rwo mu kanwa kabo rukabeshya!


Ari feza, ari na zahabu yabo, nta kizashobora kubagobotora. Ku munsi w’uburakari bw’Uhoraho, isi yose izakongorwa n’umuriro w’ugufuha kwe! Koko, agiye gutsemba anarimbure burundu abatuye isi bose.


Nuko Yeshuruni arashisha, maze ashinga ijosi — warashishe, urabyibuha, uba ingogo — ahararukwa Imana yamuremye, asuzugura Urutare rwamukijije.


Izuba ryararashe n’ubushyuhe bwaryo bwinshi, ryumisha icyatsi, ururabyo rurahunguka, maze ubwiza bwarwo burayoyoka. N’umukire rero azarabirana atyo mu byo akora byose.


Nyamara mwebwe mwima umukene icyubahiro cye! Mbese ye, abakire si bo babakandamiza? Si bo se babajyana mu nkiko?


Nuko rero namwe abavuga muti «Uyu munsi, cyangwa ejo, tuzajya mu mugi uyu n’uyu, tuzahamare umwaka, ducuruze kandi turonke inyungu»,


Nimubabazwe n’amagorwa yanyu, mujye mu cyunamo kandi murire; igitwenge cyanyu kibe amarira, n’ibyishimo byanyu bihinduke umubabaro.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan