Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yakobo 4:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Nimubabazwe n’amagorwa yanyu, mujye mu cyunamo kandi murire; igitwenge cyanyu kibe amarira, n’ibyishimo byanyu bihinduke umubabaro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Mubabare, muboroge murire, ibitwenge byanyu bihinduke kuboroga, ibyishimo bihinduke agahinda.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Nimushavure, murire muboroge. Ibitwenge byanyu nibihinduke imiborogo, n'ibyishimo byanyu bihinduke agahinda.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Nimushavure, murire muboroge. Ibitwenge byanyu nibihinduke imiborogo, n'ibyishimo byanyu bihinduke agahinda.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yakobo 4:9
25 Iomraidhean Croise  

Nuko (Nehemiya, Umunyacyubahiro,) Ezira, umuherezabitambo n’umwanditsi, hamwe n’abalevi basobanuriraga rubanda, babwira imbaga bati «Uyu munsi weguriwe Uhoraho, Imana yanyu! Mwigira agahinda nk’aho mwapfushije, kandi mwirira!» Koko kandi, imbaga yari yamaze kumva ayo magambo, maze bose baraturika bararira.


Inanga yanjye isigaye ari iy’amaganya gusa, naho umwirongi wanjye ugaherekeza amajwi y’abandirira.


Amarira arashoka mu maso yanjye, kuko badakurikiza amabwiriza yawe.


Mbere yo gucishwa bugufi, narayobagurikaga, naho ubu ngubu, nkurikiza amasezerano yawe.


Byanguye neza kuba naracishijwe bugufi, kugira ngo nitoze ugushaka kwawe.


Ndetse no mu byishimo, umutima wakuramo ishavu, kandi amaherezo y’ibitwenge ni ugushavura.


Guseka nabonye ari nta cyo bivuze, kwishima nsanga ari nta kamaro.


Ubwo inkumi zizabyina zidagadure, kimwe n’abasore n’abasaza. Umubabaro wabo nzawuhinduramo ibyishimo, mbakomeze, abagowe mbahe kwidagadura.


Baje barira, bantakira ngo ’Tubabarire’; maze mbajyana mu bibaya bitemba amazi, banyuze mu nzira iboneye, aho batazatsikira. Ni koko, ndi umubyeyi wa Israheli, Efurayimu ni we buriza bwanjye.


Ibyishimo by’umutima wacu byarayoyotse, imbyino yacu ihinduka amaganya.


ubonereho no kwibuka kandi ukorwe n’isoni; muri uko kumwara kwawe woye kongera kubumbura umunwa, igihe nzaba nakubabariye ibyo wakoze byose, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.’»


Abazaba bacitse ku icumu bazahungira mu misozi nk’inuma zo mu gasozi, bose nzabice buri muntu azira icyaha cye.


Baramusubiza bati «Abo batindi, azabica urw’abagome, maze imizabibu ye ayatire abandi bahinzi bazajya bamuha ibyatamurima uko isarura rigeze.»


Hahirwa abiyoroshya, kuko bazatunga isi ho umurage.


Abrahamu aramusubiza ati ’Mwana wanjye, ibuka ko wakize cyane ukiri ku isi, naho Lazaro akahagirira ibyago. Ubu rero yibereye hano mu byishimo, naho wowe urababara.


Murahirwa mwe mushonje ubu, kuko muzahazwa. Murahirwa mwe murira ubu, kuko muzaseka.


Muragowe mwe mwijuse ubu, kuko muzasonza. Muragowe mwe museka ubu, kuko muzarira, mukaganya.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan