Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yakobo 3:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Ni rwo tuvugisha dusingiza Nyagasani n’Umubyeyi, ariko akaba ari na rwo tuvumisha abantu baremwe mu ishusho y’Imana;

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Urwo ni rwo dushimisha Umwami Data wa twese, kandi ni rwo tuvumisha abantu baremwe mu ishusho y'Imana,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Ni rwo dukoresha ngo dushimire Nyagasani Imana ari yo Data, kandi ni na rwo dukoresha ngo tuvume abantu yaremye basa na yo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Ni rwo dukoresha ngo dushimire Nyagasani Imana ari yo Data, kandi ni na rwo dukoresha ngo tuvume abantu yaremye basa na yo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yakobo 3:9
34 Iomraidhean Croise  

Ngiki igitabo cy’urubyaro rwa Adamu: Umunsi Imana irema umuntu, yamuremye mu misusire y’Imana.


Usheshe amaraso y’umuntu, aye azaseswa n’undi muntu, kuko Imana yaremye umuntu imwishushanyije.


Umwami Dawudi ageze i Bahurimu, hasohoka umugabo wo mu nzu ya Sawuli, witwaga Shimeyi mwene Gera. Uko yasohokaga ni ko yagendaga avumana.


kuko jyewe umugaragu wawe nzi ko nacumuye. Ariko uyu munsi, mbaye uwa mbere mu muryango wa Yozefu wose umanutse gusanganira umwami, umutegetsi wanjye.»


Dawudi asingiriza Uhoraho imbere y’ikoraniro ryose, agira ati «Uragahora usingizwa, Uhoraho, Mana ya Israheli, umubyeyi wacu, ubu n’iteka ryose!


Hanyuma Dawudi abwira ikoraniro ryose, ati «Nimuhimbaze Uhoraho Imana yanyu!» Nuko ikoraniro ryose rihimbaza Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo. Baca bugufi, baramya Uhoraho n’umwami.


Akanwa ke kuzuye imivumo, ibinyoma n’uburyarya, ajunditse ubugiranabi n’ubugome.


Indirimbo. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.


Igisingizo, cyitiriwe Dawudi. Mana yanjye, mwami wanjye, nzakurata, nzasingiza izina ryawe iteka ryose.


Umunwa wanjye uzavuga ibisingizo by’Uhoraho, n’ikinyamubiri cyose kizarate izina rye ritagatifu, iteka ryose rizira iherezo!


Ni cyo gituma umutima wanjye unezerewe, amagara yanjye akamererwa neza, n’umubiri wanjye ukadendeza mu ituze;


Nuko amaganya yanjye uherako uyahindura imbyino, ikigunira nari nambaye ugisimbuza imyenda y’ibirori.


Iri mu zo bitirira Dawudi. Ibivugwamo byerekeye igihe yihinduye nk’umusazi ahingutse imbere y’Abimeleki, maze undi yamwirukana, Dawudi akigendera.


Bityo ururimi rwanjye ruzamamaze ubutabera bwawe, ndirimbe ibisingizo byawe iminsi yose.


ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe, kandi unkomezemo umutima wuje ineza.


Mana yanjye, umutima wanjye wasubiye mu gitereko! Umutima wanjye wasubiye mu gitereko, none reka ndirimbe, ncurange ibyishongoro!


Wihutiraho ngo ubice, ejo umuryango wanjye utava aho ubyibagirwa, ahubwo imbaraga zawe nizibatigise, zibacishe bugufi, Nyagasani, ngabo yacu nikingira!


Muzahereza hehe kwiroha mwese ku muntu umwe, kugira ngo mumwese hasi, agwe nk’urukuta rwari rusanzwe ruhengamye, cyangwa nk’inkike yari isanzwe inyeganyega?


ineza yawe nsanga yaguranwa amagara y’umuntu, umunwa wanjye uhora ukwamamaza.


Iminsi yose nzamamaza ubutabera bwawe, kuko abanyifuriza nabi, bahagijwe agasuzuguro n’ikimwaro!


Ni koko, umutima wawe urabizi, nawe ubwawe kenshi wavumye abandi.


Uhoraho aravuga ati «Uyu muryango unyubahisha ururimi gusa, bakampesha ikuzo iminwa misa, ariko umutima wabo ukaba kure yanjye. Icyubahiro bampa ni icyahimbwe n’abantu, kimeze nk’isomo bigishijwe.


Noneho atangira gutukana no gucurikiranya indahiro, ati «Uwo muntu, nta bwo muzi!» Ako kanya isake irabika.


Jyeweho ndababwira ngo ’Nimukunde ababanga, musabire ababatoteza’.


Ni cyo gituma umutima wanjye uri mu byishimo, n’ururimi rwanjye rukaba runezerewe, byongeye kandi nzaruhukana icyizere,


akanwa kabo kuzuyemo imivumo n’amagambo asesereza.


Umugabo we ntagomba kwipfuka mu mutwe, kuko ari ishusho n’uburanga bw’Imana; naho umugore akaba ikuzo ry’umugabo we.


Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo yadusakajemo imigisha y’amoko yose, ituruka kuri Roho, mu ijuru, ku bwa Kristu.


Iyobokamana risukuye kandi ritagira amakemwa mu maso y’Imana Data ni iri ngiri: ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu magorwa yabo, kwirinda ubwandu bwose bwo kuri iyi si, kugira ngo ube umuziranenge.


bityo mu munwa umwe hagasohoka umugisha n’umuvumo. Bavandimwe rero, ntibyari bikwiye kumera bityo.


Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kuko yagiriye impuhwe zayo z’igisagirane maze ikaduha ubugingo bushya, kugira ngo tugire amizero ahamye dukesha izuka rya Yezu Kristu mu bapfuye,


Baherako barasohoka, bajya mu mizabibu yabo basarura imbuto maze benga amayoga, hanyuma bategura iminsi mikuru. Bajya mu ngoro y’imana yabo, bararya kandi baranywa, maze bavuma Abimeleki.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan