Yakobo 2:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu3 maze mukarangamira umuntu wambaye imyambaro myiza, mukamubwira muti «Wowe, icara muri uyu mwanya w’icyubahiro», naho umukene mukamubwira muti «Wowe hagarara hariya», cyangwa se «Wicare mu nsi y’akabaho nkandagizaho ibirenge byanjye», Faic an caibideilBibiliya Yera3 namwe mukita ku uwambaye imyenda y'akataraboneka mukamubwira muti “Mwicare aha heza”, naho wa mukene mukamubwira muti “Wehoho hagarara iriya cyangwa wicare munsi y'agatebe k'ibirenge byanjye”, Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D3 Nuko mukita ku wambaye imyenda ibengerana mukamubwira muti: “Nimushyike aha hantu mwateguriwe.” Nuko mukabwira wa mukene muti: “Hagarara hariya!”, cyangwa muti: “Wowe icara aha hasi!” Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana3 Nuko mukita ku wambaye imyenda ibengerana mukamubwira muti: “Nimushyike aha hantu mwateguriwe.” Nuko mukabwira wa mukene muti: “Hagarara hariya!”, cyangwa muti: “Wowe icara aha hasi!” Faic an caibideil |