Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yakobo 1:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Umuvandimwe w’umukene niyishimire ikuzwa rye,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Mwene Data w'umukene yishimire yuko afite isumbwe,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Umuvandimwe woroheje ajye yishimira ko Imana imushyira ejuru,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Umuvandimwe woroheje ajye yishimira ko Imana imushyira ejuru,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yakobo 1:9
25 Iomraidhean Croise  

Rubanda mwese, nimuyiringire igihe cyose, muyibwire ikibari ku mutima; rwose Imana ni yo buhungiro bwacu! (guceceka akanya gato)


Usetse umukene aba atutse Iyamuremye, uwishimira ibyago by’abandi azahanwa.


Umukene urangwa n’umurava aruta ufite ururimi rw’uburiganya akaba n’umupfayongo.


Abaciye bugufi bazarushaho kwishimira Uhoraho, n’abakene banezerwe kubera Nyirubutagatifu wa Israheli.


yahanantuye abakomeye abakura ku ntebe zabo, maze akuza ab’intamenyekana;


Nyamara, ntimwishimire ko roho mbi zibumvira, ahubwo nimwishimire ko amazina yanyu yanditse mu ijuru.»


Kuko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa.»


Arababwira ati «Umuntu wese wakira uyu mwana ari jye abigirira, ni jye aba yakiriye. Kandi uzanyakira wese, azaba yakiriye Uwantumye. Koko rero umuto muri mwe, ni we mukuru.»


Kandi ubwo turi abana, turi n’abagenerwamurage; abagenerwamurage b’Imana, bityo n’abasangiramurage ba Kristu niba ariko tubabarana na We ngo tuzahabwe ikuzo hamwe na We.


Turashavuzwa, nyamara duhora twishimye. Turi abakene, nyamara dukungahaza benshi. Batugize abinazi, kandi ari twe dutunze byose!


Kubera ko abakene badateze gushira mu gihugu, nguhaye nanone iri tegeko: Ntuzabure kugira icyo uha mwene wanyu, n’umunyabyago, n’umutindi uri mu gihugu cyawe.


Nihaba muri mwe umukene, ari umwe wo muri bene wanyu, atuye muri umwe mu migi yawe, mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye, ntuzanangire umutima wawe ngo ugundire ibyawe, ubyimeho mwene wanyu w’umukene;


Uramenye ntuzagire ku mutima wawe ibitekerezo bigoramye, wibwira uti «Dore umwaka wa karindwi ugiye gutaha, umwaka wo guhara imyenda», ibyo bigatuma rero urebana imbabazi nke mwene wanyu w’umukene, ukanga kugira icyo umuha. Kuko icyo gihe aramutse atakiye Uhoraho akurega, wabarwaho icyaha!


Ntwaza rero ngana intego, ya ngororano Imana iduhamagarira mu ijuru muri Kristu Yezu.


Burya ni twe twagenywe by’ukuri, twe dusenga Imana ku bwa Roho wayo, twe dufite ikuzo ryacu muri Yezu Kristu, aho kwiringira umubiri.


Naho mwebwe muri ubwoko bwatoranyijwe, imbaga y’abaherezabitambo ba cyami, ihanga ritagatifu, umuryango Imana yironkeye, kugira ngo mujye mwamamaza ibigwi by’Uwabahamagaye, abavana mu mwijima, akabinjiza mu rumuri rwe rw’agatangaza,


’Nzi neza amagorwa yawe n’ubukene bwawe — nyamara uri umukungu —, kandi nzi ko uvugwa nabi n’abiyita Abayahudi; nta bwo ari bo rero, ahubwo ni ikoraniro rya Nyakibi.


Avana umutindi mu mukungugu, agakura umukene mu mwanda, kugira ngo abicaze hamwe n’ibikomangoma, kandi bahabwe icyicaro cy’icyubahiro. Kuko inkingi z’isi ari iz’Uhoraho; kandi akaba ari zo yayiteretseho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan