Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yakobo 1:16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 Ntimukibeshye rero, bavandimwe nkunda.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

16 Ntimukayobe bene Data bakundwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 Bavandimwe nkunda, ntimukayobe!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 Bavandimwe nkunda, ntimukayobe!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yakobo 1:16
22 Iomraidhean Croise  

Yezu arabasubiza ati «Murayoba kuko mutazi Ibyanditswe, ntimumenye n’ububasha bw’Imana.


Yezu arabasubiza ati «Aho ntimwayobejwe no kutamenya Ibyanditswe, mukirengagiza n’ububasha bw’Imana?


Nta bwo rero Imana ari iy’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima. Mwarayobye cyane!»


Muri iyo minsi, Petero arahaguruka, ahagarara hagati y’abavandimwe bari bateraniye aho, bageze nko ku ijana na makumyabiri. Nuko arababwira ati


Mbese ntimuzi ko abadatunganye batazagira umugabane mu Ngoma y'Imana ? Muramenye ntimwishunge ! Ari abasambanyi, ari abasenga ibigirwamana, ari indaya, ari abararikirana nyamara bahuje ibitsina, ari abakora ingeso mbi bose,


Ntimuzibeshye: Imana ntireregwa. Icyo umuntu azaba yarabibye ni cyo azasarura.


None rero nkoramutima zanjye, ubwo mutahwemye kumvira igihe nari mpari, n’ubu ngubu ndahari mubikomeze ndetse murusheho; ngaho nimushishikarire uburokorwe bwanyu mufite ubwoba kandi mudagadwa,


Nuko rero, bavandimwe banjye nkunda kandi nkumbuye cyane, mwebwe byishimo byanjye n’ingororano yanjye, nimukomere mutyo muri Nyagasani, nkoramutima zanjye!


Ibyo mbibabwiriye kugira ngo hatagira ubashukisha amagambo y’amaryohereza.


Muramenye ntihazagire ubashukisha bene za nyigisho z’ubuhendanyi bita ubuhanga bwahebuje, zihuje n’ibitekerezo by’ubuyobe bw’abantu, zigashingira ku by’isi, ariko zinyuranye na Kristu.


baciye ukubiri n’ukuri, bakiha kuvuga ko izuka ryarangije kubaho, bityo bagahubanganya ukwemera kwa benshi.


Nimwikomezemo urukundo rwa kivandimwe.


Mubimenye rero, bavandimwe nkunda, ko muri impuguke. Nyamara, buri muntu arabangukirwe mu gutega amatwi, ariko ntagahubuke mu kuvuga; atinde no kurakara,


Bavandimwe, amagorwa y’amoko yose munyuramo, mujye muyakirana ibyishimo byinshi,


Bavandimwe, ntimukitiranye kwikundira abantu bamwe n’ukwemera mufite muri Nyagasani Yezu Kristu wisesuyeho ikuzo.


Byaba byunguye iki se, bavandimwe banjye, umuntu avuze ko afite ukwemera, niba adafite ibikorwa? Uko kwemera se gushobora kumukiza?


Nimwumve, bavandimwe nkunda! Mbese nyine, Imana si Yo yahisemo abakene muri iyi si, kugira ngo babe abakungahazwe mu kwemera, n’abagenerwamurage b’Ingoma Imana yasezeranyije abayikunda?


Bavandimwe, ntimugahirimbanire mwese kuba abigisha. Murabizi ko twebwe abigisha tuzacirwa urubanza rukomeye,


bityo mu munwa umwe hagasohoka umugisha n’umuvumo. Bavandimwe rero, ntibyari bikwiye kumera bityo.


Bavandimwe, ntimugasebanye bamwe ku bandi. Ushebeje cyangwa agacira umuvandimwe we urubanza, aba ashebeje kandi aciriye itegeko urubanza. Niba rero uciriye itegeko urubanza, nta bwo ukiri ukurikiza itegeko, ahubwo ugenza nk’umucamanza.


Ariko mbere ya byose, bavandimwe, ntimukarahire ijuru cyangwa isi, cyangwa se ubundi buryo ubwo ari bwo bwose. Ahubwo mujye muvuga ngo «yego» niba ari yego, cyangwa se «oya» niba ari oya, kugira ngo mudacirwa urubanza.


Bavandimwe, niba muri mwe hari uwahabye, maze akitarura ukuri, hanyuma bakamugarura,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan