Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Umubwiriza 6:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Nk’umuntu wabyara abana ijana, akaramba akabaho imyaka myinshi, umutima we ntunezerwe muri icyo gihe cyose, yaba apfuye akabura gihamba, ibyo byose byaba byaramumariye iki ? Ndemeza ko umwana upfuye akivuka aba amurusha ibyishimo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Umuntu ubyaye abana ijana akarama imyaka myinshi, iminsi yo kubaho kwe ikagwira ariko umutima we ntuhage ibyiza, akabura n'aho ahambwa, ndavuga yuko bene uwo arutwa n'inda yavuyemo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Umuntu ashobora kugira abana ijana kandi akaramba. Ibyo byamumarira iki niba ataguwe neza, ndetse yapfa akabura gihamba? Arutwa n'inda yavuyemo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Umuntu ashobora kugira abana ijana kandi akaramba. Ibyo byamumarira iki niba ataguwe neza, ndetse yapfa akabura gihamba? Arutwa n'inda yavuyemo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Umubwiriza 6:3
23 Iomraidhean Croise  

Ezawu yubura amaso abona abagore n’abana, hanyuma arabaza ati «Bariya mupfana iki?» Yakobo ati «Ni abana Imana yahaye umugaragu wawe.»


Nuko Yakobo asubiza Farawo, ati «Imyaka maze ngenda ni ijana na mirongo itatu. Iyo myaka yanjye ni mike, kandi nayigizemo ingorane, nta n’ubwo igeze ku myaka ba sokuruza bamaraga mu ngendo zabo.»


Akabu yari afite i Samariya abana mirongo irindwi bamukomokaho. Yehu yandika amabaruwa, ayoherereza abakuru b’imiryango, n’abatware b’imigi, n’abareraga abana ba Akabu bari i Samariya, ababwira ati


Barasohoka bagiye kumuhamba, ariko ntibabona intumbi ye yose, bahasanga gusa igihanga cye, n’ibirenge bye, n’ibiganza bye.


Mu bahungu banjye bose, — kuko Uhoraho yampaye abahungu benshi — yatoranyije umuhungu wanjye Salomoni ngo yicare ku ntebe y’ubwami muri Israheli.


Robowamu akunda Mahaka, umukobwa wa Abusalomu, amurutisha abandi bagore be bose n’inshoreke ze, kuko yatunze abagore cumi n’umunani n’inshoreke mirongo itandatu; akabyara abahungu makumyabiri n’umunani n’abakobwa mirongo itandatu.


Ni kuki ntavutse ndi igihwereye, cyangwa ngo mbe narahwereye nkibona izuba.


Ubonye ahubwo iyaba mama yarakuyemo inda, sinigere mbaho nk’abandi bapfa batabonye izuba!


Nibamere nk’amazi atemba, Imana nitamike imyambi yayo, maze bahinduke imirara!


Ikamba ry’abasaza ni abuzukuru babo, naho ibyishimo by’abana ni ba se.


Abo bombi ariko, ubarusha ihirwe, ni utarabaho, kuko atarabona amarorerwa yo kuri iyi si!


Koko rero, uwo mwana aba avuye mu mwijima, kandi aba agiye mu mwijima, n’izina rye rigahita risibangana.


Azahambwa nk’uko bazika indogobe! Bazamukurubana, bamujugunye kure y’amarembo ya Yeruzalemu!


Ni yo mpamvu Uhoraho avuze atya kuri Yoyakimu, umwami wa Yuda: Ntazagira umusimbura ku ntebe y’ubwami bwa Dawudi, n’umurambo we uzanama ku nkuba y’izuba ry’amanywa n’imbeho y’ijoro.


Bazayadendeza imbere y’izuba, y’ukwezi n’imbere y’ibindi binyarumuri byo mu kirere, byo bacuditse na byo, bakabigaragira, bakabikurikira, bakabigisha inama ndetse bakanabipfukama imbere. Ayo magufa, ntazarundarundwa ngo ahambwe; azahama aho afumbire ubutaka.


Koko Umwana w’umuntu aragiye nk’uko Ibyanditswe bimuvuga! Ariko rero hagowe uwo muntu wemeye kugambanira Umwana w’umuntu; icyari kuba cyiza ni uko uwo muntu aba ataravutse!»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan