Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Umubwiriza 4:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Kubana muri babiri biruta kwibana wenyine, kuko umurimo wabo ugira icyo ugeraho;

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Ababiri baruta umwe, kuko babona ibihembo byiza by'imirimo yabo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Ababiri bashyize hamwe baruta umwe, kuko babona inyungu z'imirimo yabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Ababiri bashyize hamwe baruta umwe, kuko babona inyungu z'imirimo yabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Umubwiriza 4:9
15 Iomraidhean Croise  

Nuko Uhoraho Imana aravuga ati «Si byiza ko Muntu aba wenyine, ngiye kumugenera umufasha bakwiranye.»


Nuko Yowabu abwira Abishayi, ati «Abaramu nibaramuka bandushije imbaraga, uraza kuntabara. Abahamoni kandi na bo nibakurusha imbaraga, ndibuze kugutabara.


Icyuma gityazwa n’icyuma, n’umuntu anoza imyifatire ya mugenzi we.


kandi iyo umwe aguye, undi aramubyutsa. Hagowe rero nyakamwe, utagira uwo bari kumwe, ngo nagwa amuramire!


nka nyakamwe, utagira uwe, nta mwana, nta muvandimwe, kandi ugasanga adahwema kwikota, agahora ararikiye gukira! Ariko akagera aho yibaza ati «Ubu uwo nduhira ni nde, nkarinda kwibuza umunezero?» Ibyo na byo ni ukugokera ubusa, bikaba n’umurimo w’impfabusa.


Nuko Uhoraho akangura umutima wa Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, umutware wa Yuda, n’uwa Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru, hamwe n’abasigaye bose b’umuryango; baraza batangira imirimo yo kubaka Ingoro y’Uhoraho, Imana yabo.


Jyewe jyenyine singishoboye kwihanganira umutwaro undemereye cyane wo kuyobora iyi mbaga.


Nuko ahamagara ba bandi Cumi na babiri, abohereza babiri babiri mu butumwa, abaha n’ububasha kuri roho mbi.


Usarura wese aba abonye igihembo, maze agahunika imbuto z’ubugingo bw’iteka, kugira ngo ari ubiba ari n’usarura, bombi basangire ibyishimo.


Igihe bari bateraniye gusenga kandi basibye kurya, Roho Mutagatifu arababwira ati «Barinaba na Sawuli nimubashyire ukwabo, bajye gukora umurimo nabahamagariye.»


Muririnde rero, kugira ngo mudapfusha ubusa imbuto z’ibikorwa byanyu, ahubwo ngo muzahabwe igihembo cyuzuye.


Rwose Uhoraho azaguhe ingororano y’ibyo wakoze byose. Uhoraho Imana ya Israheli azakwihere igihembo cyuzuye, kuko ari we wahungiyeho ngo aguhishe mu mababa ye.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan