Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Umubwiriza 3:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 hari igihe cyo kwica, n’igihe cyo gukiza; hari igihe cyo gusenya, n’igihe cyo kubaka;

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Igihe cyo kwica n'igihe cyo gukiza, igihe cyo gusenya n'igihe cyo kubaka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Hari igihe cyo kwica n'igihe cyo gukiza, hari igihe cyo gusenya n'igihe cyo kubaka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Hari igihe cyo kwica n'igihe cyo gukiza, hari igihe cyo gusenya n'igihe cyo kubaka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Umubwiriza 3:3
21 Iomraidhean Croise  

Usheshe amaraso y’umuntu, aye azaseswa n’undi muntu, kuko Imana yaremye umuntu imwishushanyije.


Mpaye agaciro gakomeye ijambo ry’umugaragu wanjye, umugambi w’intumwa zanjye nywuzuze. Ku byerekeye Yeruzalemu ndavuze nti «Niturwe», n’imigi ya Yuda nti «Niyongere yubakwe, ibyasenyutse nzabisana.»


Uzanangire imitima yabo, ubazibe amatwi, ubapfuke n’amaso. Amaso yabo ntakagire icyo abona, n’amatwi yabo ntakumve. Umutima wabo ntukagire icyo umenya, bataboneraho guhinduka, maze bagakira.»


Umenye ko uyu munsi nguhaye ububasha ku mahanga no ku bihugu byose, kugira ngo urandure kandi uhirike, utsembe kandi usenye, kugira ngo wubake kandi utere imbuto.»


Nk’uko nabahagurukiye ngira ngo mbarandure, mbahirike, mbasenye, mbatsembe kandi mbagirire nabi, ni ko nzabahangaho amaso ngira ngo nubake kandi ntere imbuto. Uwo ni Uhoraho ubivuze!


Ariko rero, nyuma y’ibyo, nzabazanzamura, mbakize ndetse mbahishurire icyabazanira amahoro n’umutekano.


Uzamubwire uti ’Uhoraho avuze atya: Kuisi yose, icyo nubatse ngiye kugisenya, icyo nateye ngiye kukirandura.


Nzasenya iyo nkike mwahomye mwiyerurutsa, nyihirike, maze imfatiro zayo zisigarire aho. Izahirima, namwe mushirire mu nsi yayo, bityo muzamenye ko ndi Uhoraho.


«Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Aba bantu baravuga bati ’Igihe cyo kongera kubaka Ingoro y’Uhoraho ntikiragera!’»


«Ese mwebwe murabona ari igihe cyo kwibera mu mazu yanyu ameze neza, kandi iriya Ngoro y’Uhoraho yarabaye amatongo?


Umumalayika w’Uhoraho aravuga ati «Uhoraho, Mugaba w’ingabo, uzatinda na ryari kubabarira Yeruzalemu n’imigi ya Yuda, warakariye imyaka mirongo irindwi yose?»


Noneho rero ubu nimurebe: Ni jyewe ubwanjye, nta wundi. Nta yindi mana indi iruhande! Ni jye wica kandi nkabeshaho, uwo mfashe ntanyikura.


Nihagira umuntu uhemukira undi, Imana izabakiranure. Ariko se umuntu nahemukira Uhoraho, ni nde uzaca urubanza?» Ntibita ku byo se ababwiye, kuko Uhoraho yashakaga kubicisha.


Uhoraho arica kandi akabeshaho, yohereza ikuzimu kandi akavanayo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan