Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Umubwiriza 1:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Ni iyihe nyungu umuntu akura mu miruho yose imushengurira kuri iyi si?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Ibyo umuntu agokera byose akiri mu isi bimumarira iki?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Imiruho ya buri munsi umuntu agira imumariye iki?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Imiruho ya buri munsi umuntu agira imumariye iki?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Umubwiriza 1:3
23 Iomraidhean Croise  

Ariko nasubije amaso inyuma, nitegereza ibikorwa byose nagezeho, nzirikana n’umuruho byanteye, maze ndavuga nti «Byose ni ubusabusa, bikaba ari ukwiruka inyuma y’umuyaga; ku isi nta nyungu na busa ihaba.»


Nazinutswe imiruho yose nagiriye ku isi, kuko ibyo nagezeho nzabisigira uzansimbura;


azaba se ari umunyabuhanga cyangwa umusazi? Nyamara, azegukana ibyo nagokeye ku isi byose, n’ubuhanga bwose nabikoranye; ibyo na byo ni ugukorera ubusa.


Ubwo se koko aba yararuhiye iki? Yaragokeye iki? Afite nyungu ki mu byo yaruhiye ubuzima bwe bwose?


Inyungu y’umuntu ukora yiyuha akuya ni iyihe?


Abo bombi ariko, ubarusha ihirwe, ni utarabaho, kuko atarabona amarorerwa yo kuri iyi si!


Jyewe narongeye mbona ikindi kidafite akamaro ku isi:


Ubundi kandi imibereho ye irangwa n’umwijima, agahinda, indwara n’impungenge nyinshi.


Nanone kandi, umuntu Imana igabira umukiro n’ibintu, ikamuha kubirya no kubitunga, bityo agashimishwa n’ibyo yavunikiye, na byo ni ingabire y’Imana.


Mbese ni nde wamenyera muntu ikimutunganiye mu buzima bwe, ko iminsi ye itagira shinge ihita bwangu nk’igihu ? Ni nde se koko uzamuhishurira ibizaza nyuma ye amaze gupfa ?


Ubuhanga ni bwiza nk’umurage, kandi bufitiye akamaro abatuye kuri iyi si.


Ikindi nasanze gikomeye cyane, ni akamaro k’ubuhanga kuri iyi si.


Ni akaga k’urujijo kuri iyi isi, kubona abantu bose bagira iherezo rimwe. Ni yo mpamvu usanga imitima y’abantu isobetse amaganya, bati «Reka twisarire igihe tukiriho»; nyuma yaho bagapfa bakajya ikuzimu!


Urukundo rwabo, inzangano zabo n’amashyari yabo, byose biba byarasibanganye; nta n’uruhare baba bazongera kugira mu bikorerwa ku isi.


Kuki mwatagaguza feza yanyu ku biribwa bitari byo, n’imari yanyu mukayitanga ku bidashobora kubahaza? Nimutege amatwi rero munyumve, kandi murye ikiri cyiza; muronkere ibyishimo byanyu mu biribwa biryohereye.


Mbese ye, ibi ntibyaturutse kuri Uhoraho, Umugaba w’ingabo, igihe avuze ati «Ibihugu biragokera umuriro n’amahanga aravunwa n’ubusa»,


Rimaze iki, ishusho ribajwe n’umunyabukorikori, cyangwa iricuzwe mu muringa, rigahanura ibinyoma? Uwayakoze yashobora ate kuyiringira, kandi ari ibigirwamana bitavuga?


Umuntu watunga isi yose, ariko akabura ubugingo bwe, byaba bimumariye iki? Cyangwa se umuntu yagurana iki ubugingo bwe?


Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso.»


Nimushobokere abantu nk’abo, kimwe n’abandi bose bafatanyije imirimo n’imiruho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan