Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Tito 1:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 ahubwo akamenya kwakira abamugana, agakunda ibiboneye, akitonda, akaba intabera n’umuyoboke ku Mana, akamenya kwitsinda,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 ahubwo abe ukunda gucumbikira abashyitsi, ukunda ibyiza, udashayisha, ukiranuka, wera, wirinda,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Agomba kuba umuntu ukunda kwakira abashyitsi, kandi agakunda n'icyitwa icyiza cyose. Agomba kuba ashyira mu gaciro, ari intungane n'inyangamugayo kandi azi kwifata.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Agomba kuba umuntu ukunda kwakira abashyitsi, kandi agakunda n'icyitwa icyiza cyose. Agomba kuba ashyira mu gaciro, ari intungane n'inyangamugayo kandi azi kwifata.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Tito 1:8
17 Iomraidhean Croise  

Salomoni yategekaga abami bose, uhereye ku ruzi rwa Efurati, ukageza ku gihugu cy’Abafilisiti no ku mupaka wa Misiri. Bamuhaga imisoro kandi banamukorera mu gihe cyose yari akiriho.


Buri mutware mu bavuzwe haruguru yari afite ukwezi kwo guha amakoro umwami Salomoni n’abo basangiraga ku meza; ntagire icyo abura.


Ibigirwamana by’iyi si, bya binyamaboko byanshimishaga, birarushaho gutwara benshi umutima, bakabyohokaho.


Nimwange ikibi, mukunde icyiza, nimusubize ubucamanza umwanya wabwo mu rukiko, wenda ahari Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yazababarira agasigisigi ko mu muryango wa Yozefu.


Icyo gihe, i Yeruzalemu hari umuntu witwaga Simewoni; yari intungane kandi yubaha Imana. Yari ategereje ihumure rya Israheli, kandi Roho Mutagatifu yari amurimo.


Ariko ngo ikiganiro kigere ku byerekeye ubutabera, ukwifata n’urubanza ruzaza, Feligisi agira ubwoba, ni ko kuvuga ati «Ba urekeye aho wigendere, ninongera kubona igihe nzagutumaho.»


Yemwe, uko twifashe hagati yanyu, tubabera intungane, intabera n’indahinyuka, mwebwe abemera mushobora kubihamya, ndetse n’Imana ubwayo.


Ariko rero, umwepiskopi agomba kuba ari umuntu w’inyangamugayo, washyingiwe rimwe risa, ntagire inda nini, agacisha make, akagira ubupfura, akamenya kwakira neza abamugana, kandi akaba ashoboye ibyo kwigisha,


Ntihazagire ugusuzugurira ko ukiri muto. Ahubwo uzabere abayoboke urugero, ari mu magambo, ari mu migenzereze, mu rukundo, mu kwemera, no mu budakemwa.


Naho wowe, muntu w’Imana, ibyo bintu ubihe akato; ahubwo ujye uharanira ubutungane, ubusabaniramana, ukwemera, urukundo, ubwiyumanganye n’ubugwaneza.


Irinde rero imigenzo mibi y’abasore, ahubwo uharanire ubutungane, ukwemera, urukundo, n’amahoro, wunge ubumwe n’abiyambaza Nyagasani barangwa n’umutima ukeye.


n’abagome, n’abazirampuhwe, n’abanyamazimwe, n’abatihanganira abandi, n’indakoreka, n’abanzi b’ibyiza,


Nawe ubwawe kandi jya ubabera urugero rwiza mu byo ukora byose: haba mu nyigisho ziboneye, haba se mu kwiyubaha,


Twebwe tuzi ko twambutse, tuva mu rupfu tukajya mu bugingo, kuko dukunda abavandimwe bacu. Udakunda, yapfuye ahagaze.


Umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristu, yabyawe n’Imana; kandi n’umuntu wese ukunda Imana Umubyeyi, akunda n’uwabyawe na Yo.


Nuko Dawudi amaze kuvugana na Sawuli, Yonatani ahita amwihambiraho, amukunda nk’uko yikunda.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan