Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Tito 1:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Buri wese uhawe ubwo bukuru agomba kuba ari indakemwa, yarashyingiwe rimwe risa, afite abana bemera batavugwaho ubwomanzi cyangwa kuba intumvira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 Ibyo ni ukuvuga abagabo batariho umugayo bafite umugore umwe, bafite abana bizera kandi bataregwa ko ari inkubaganyi cyangwa ibigande.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Buri wese muri bo agomba kuba indakemwa akaba n'umugabo ufite umugore umwe, abana be bakaba bemera Kristo, batarangwaho kuba ibyomanzi cyangwa ibyigomeke.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Buri wese muri bo agomba kuba indakemwa akaba n'umugabo ufite umugore umwe, abana be bakaba bemera Kristo, batarangwaho kuba ibyomanzi cyangwa ibyigomeke.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Tito 1:6
18 Iomraidhean Croise  

Koko rero naramutoye kugira ngo azatoze abana be n’abo mu nzu ye kuzakomeza inzira y’Uhoraho, bakurikiza ubutabera n’ubutungane, amaze gusaza; bityo Uhoraho azabone kurangiriza Abrahamu icyo yamusezeranyije.»


Ukurikiza itegeko aba ari umwana uzi ubwenge, naho uwuzura n’ibyomanzi akoza se ikimwaro.


Ntibazacyura umupfakazi cyangwa umugore wasenzwe n’umugabo we, ahubwo bazarongore umwari ukomoka mu muryango wa Israheli, cyangwa se bacyure umupfakazi usizwe n’undi muherezabitambo.


Azirinde gushaka umupfakazi cyangwa uwasenzwe n’undi mugabo cyangwa umugore wigize icyomanzi akitesha agaciro. Ahubwo azarongore umwari wo mu muryango we.


Kuko beguriwe Imana, abaherezabitambo bazirinde kurongora umugore w’indaya, uw’icyomanzi cyangwa uwasenzwe n’undi mugabo.


None se Uhoraho ntiyabafatanyije ku buryo muba ikiremwa kimwe, kigizwe n’umubiri n’umwuka w’ubugingo? Icyo kiremwa se cyifuza iki? Si uko Imana yagiha urubyaro? Nuko rero, nimwubahe uwo mwuka w’ubugingo ubarimo, kandi ntihakagire uhemukira umugore wo mu busore bwe.


Ku ngoma ya Herodi, umwami wa Yudeya, hari umuherezabitambo wo mu cyiciro cya Abiya, akitwa Zakariya, n’umugore we akaba uwo mu muryango wa Aroni, akitwa Elizabeti.


Ntimugasindishwe na divayi, kuko byabatera kwifata nabi, ahubwo nimwuzure Roho Mutagatifu.


Turabinginga, bavandimwe, ngo muhane inkorabusa, mukomeze umutima abacika intege, mushyigikire abatishoboye, bose mubihanganire.


umuntu akamenya ko Itegeko ritabereyeho intungane, ahubwo ko ryashyiriweho abantu b’ibigande n’ibyigomeke, abananira Imana n’abanyabyaha, inkorashyano n’inkozi z’ibibi, abica ba se cyangwa ba nyina, n’abandi bicanyi,


Abadiyakoni bagomba kuba barashyingiwe rimwe risa, bakanamenya gutegeka neza abana babo n’ingo zabo bwite.


Koko rero hariho benshi b’ibyigomeke, n’abavuga ibitagira shinge, n’abashukanyi, cyane cyane mu bagenywe.


Elikana asubira iwe i Rama, naho umwana akomeza gukorera Uhoraho, mu maso y’umuherezabitambo Heli.


Heli yari amaze gusaza, akumva bavuga imyifatire y’abahungu be imbere y’Abayisraheli bose, ndetse n’ukuntu baryamanaga n’abagore babaga ku rwinjiriro rw’Ihema ry’ibonaniro.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan