Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Tito 1:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 kuri Tito, umwana wanjye nyakuri nabyaye mu byerekeye ukwemera duhuriyeho, nkwifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Data no kuri Kristu Yezu Umukiza wacu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Ndakwandikiye Tito, umwana wanjye nyakuri ku bwo kwizera dusangiye. Ubuntu n'amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umukiza wacu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Ndakwandikiye Tito mwana wanjye by'ukuri, bitewe no kwemera Kristo dusangiye. Imana Data nikugirire ubuntu, iguhe n'amahoro, ifatanyije na Kristo Yezu Umukiza wacu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Ndakwandikiye Tito mwana wanjye by'ukuri, bitewe no kwemera Kristo dusangiye. Imana Data nikugirire ubuntu, iguhe n'amahoro, ifatanyije na Kristo Yezu Umukiza wacu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Tito 1:4
31 Iomraidhean Croise  

None, mu mugi wa Dawudi, mwavukishije Umukiza ari we Kristu Nyagasani.


Babwira wa mugore, bati «Ntitucyemezwa n’ibyo watubwiye; natwe twamwiyumviye, kandi tumenye ko ari we Mucunguzi w’isi koko.»


bambe kugira ngo mumare igishyika mu kwemera duhuriyeho, mwebwe nanjye.


Mwebwe rero, batoni b’Imana muri i Roma, mwebwe abatagatifujwe no gutorwa n’Imana: nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu.


Ningingiye Tito kuza iwanyu, n’undi muvandimwe mutayobewe. Tito se yaba ari we wabamazeho ibintu? Twaba se tutaragize umutima umwe? Cyangwa tutaraciye inzira imwe?


nakomeje guhagarika umutima, kuko ntahasanze umuvandimwe wanjye Tito; mpita mbasezeraho, njya muri Masedoniya.


Ubwo dushyigikiwe n’ukwemera kw’Ibyanditswe bivuga biti «Naremeye, bintera kwamamaza». natwe turemera ikaba ari yo mpamvu twamamaza.


Ariko Imana ihoza abiyoroshya, yaduhumurije ituzanira Tito.


Imana ishimwe, Yo yahaye na Tito uwo mutima wo kubakunda.


Muzi ko Tito ari mugenzi wanjye dufatanya imirimo yose tubakorera. Naho abandi bavandimwe, bo bahagarariye za Kiliziya, kandi bakaba ikuzo rya Kristu.


Ni cyo cyatumye nsaba Tito nshishikaye ngo akomeze iwanyu icyo gikorwa yabatangiyemo cyo kugira ubuntu.


Yewe, kabone na Tito mugenzi wanjye utari Umuyahudi, ntibamuhatiye kugenywa;


kuko mwese muri abana b’Imana mubikesha kwemera Kristu Yezu.


Nta Muyahudi ukiriho, nta Mugereki, nta mucakara, nta mwigenge, nta mugabo, nta mugore, kuko mwese muri umwe muri Kristu Yezu.


mbifurije ineza n’amahoro biva ku Mana, Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu.


ku batagatifujwe b’i Kolosi, kuri mwebwe, bavandimwe b’indahemuka muri Kristu: tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu.


Ndashimira cyane Kristu Yezu Umwami wacu wampaye imbaraga, kuko yasanze nkwiye kwizerwa, maze akantorera kumukorera,


Jyewe Pawulo, intumwa ya Kristu Yezu ku bushake bw’Imana, kugira ngo namamaze isezerano ry’ubugingo duherwa muri Kristu Yezu,


kuri Timote umwana wanjye nkunda cyane: nkwifurije ineza n’imbabazi n’amahoro biva ku Mana Data, no kuri Kristu Yezu Umwami wacu.


kuko Demasi yantaye, abitewe no gukunda iyi isi: yigiriye i Tesaloniki; Kirisensi na we yagiye mu Bugalati, Tito ajya muri Dalimatiya,


maze amagingo yagennye yagera ikamenyekanya ijambo ryayo ibigirishije iyamamazabutumwa nashinzwe ku bushake bw’Imana Umukiza wacu:


mu gihe tugitegereje ya mizero mahire hamwe n’Ukwigaragaza kwa Yezu Kristu yisesuyeho ikuzo, We Mana yacu y’igihangange, akaba n’Umukiza wacu,


Jyewe Simoni Petero, umugaragu n’intumwa ya Yezu Kristu, ku bahawe ukwemera gukomeye nk’ukwacu, babikesheje ubuntu bw’Imana yacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu:


Bityo rero, mukazakiranwa urugwiro mu Ngoma ihoraho y’Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu.


Abigobotoye ubwandure bw’isi babikesheje kumenya Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu, iyo bwongeye kubapfukirana no kubategeka, imibereho yabo ya nyuma irusha iya mbere kuba umwaku;


Ahubwo nimukomeze kujya mbere mu ngabire n’ubumenyi by’Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu. Nahabwe ikuzo ubu ngubu n’iteka ryose. Amen!


Nimwibuke amagambo yavuzwe kera n’abahanuzi batagatifu, mwibuke n’amabwiriza mwahawe n’intumwa zaboherejweho, ziyakomora kuri Nyagasani n’Umukiza.


Dore rero amizero dufite muri We: nitugira icyo tumusaba, gihuje n’ugushaka kwe, azatwumva.


Nkoramutima zanjye, nifuje cyane kubandikira ku byerekeye ugucungurwa twese dusangiye; none nsanze ari ngombwa kubikora, kugira ngo mbashishikarize kurwanira ukwemera kwashyikirijwe burundu abatagatifujwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan