Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Obadiya 1:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Koko, kuri uwo munsi nyine — uwo ni Uhoraho ubivuze — nzatsemba abanyabuhanga bo muri Edomu, n’umusozi wa Ezawu sinzawusigira umunyabwenge n’umwe!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Uwiteka arabaza ati “Mbese uwo munsi sinzarimbura abanyabwenge bo muri Edomu, ngatuma kumenya gushira ku musozi wa Esawu?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Koko mwa Bedomu mwe, umunsi nzabahana nzatsemba abanyabwenge banyu, mu misozi yanyu sinzahasiga n'uwa kirazira mu bafite ubushishozi.” Uko ni ko Uhoraho avuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Koko mwa Bedomu mwe, umunsi nzabahana nzatsemba abanyabwenge banyu, mu misozi yanyu sinzahasiga n'uwa kirazira mu bafite ubushishozi.” Uko ni ko Uhoraho avuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Obadiya 1:8
8 Iomraidhean Croise  

Uhoraho yaburijemo imigambi y’amahanga, ibitekerezo by’imiryango abihindura ubusa.


Abatware b’i Tanisi ni ibigoryi rwose, inama y’abajyanama ba Farawo ni amanjwe. Mushobora mute kubwira Farawo, muti «Ndi umuhanga, ndi uwo mu nkomoko y’abami ba kera» ?


Abahanga bawe se bari hehe? Nibakwigishe rero, kandi bakumenyeshe umugambi w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, werekeye Misiri.


Abanyamisiri bazata umutwe, bityo mburizemo umugambi wabo. Nuko biyambaze ibigirwamana byabo, abacunnyi, abashitsi n’abapfumu babo.


Ni cyo gitumye ngiye gukomeza kuwubera urujijo, ku buryo ubuhanga bw’abahanga babo buzazima, n’ubwenge bw’abanyabwenge babo bukajijwa.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan