Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Obadiya 1:17 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

17 Nyamara abacitse ku icumu bazakoranira ku musozi wa Siyoni, wongere ube mutagatifu; na bene Yakobo basubirane ibyabo byanyazwe!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

17 “Ariko ku musozi wa Siyoni hazaba abarokotse kandi hazaba ahera, ab'inzu ya Yakobo bazasubirana ibyabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

17 Nyamara Siyoni uzongera kuba umusozi unyeguriwe, uzaturwaho n'abaho barokotse, abakomoka kuri Yakobo bazasubira mu byabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

17 Nyamara Siyoni uzongera kuba umusozi unyeguriwe, uzaturwaho n'abaho barokotse, abakomoka kuri Yakobo bazasubira mu byabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Obadiya 1:17
25 Iomraidhean Croise  

Ijuru n’isi nibimurate, hamwe n’inyanja n’ibiyirukamo byose.


Siyoni izarokorwa n’ubutabera, abahindutse bayo bakizwe n’ubutungane.


Kuri uwo munsi, umumero w’Uhoraho uzaba icyubahiro n’ikuzo, imyaka izera mu gihugu, izatere ishema n’ubwema udusigisigi twa Israheli.


Ubutabera bwanjye ngubu buri hafi, buregereje, n’umukiro wanjye ntugitinze; nzashyira muri Siyoni umukiro wanjye, Israheli nyihe ubwiza bw’ikuzo ryanjye.


Mu muryango wawe bose bazaba intungane, bazatunge igihugu iteka ryose. Abo naremye bazaba nk’umucwira w’ibihingwa byanjye, wagenewe kumenyekanyisha ikuzo ryanjye.


Nzaha inzu ya Yakobo urubyaro, muri Yuda havuke ingenerwamurage y’imisozi yanjye, intore zanjye zizayitunge, abagaragu banjye bayitureho.


Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Nimara kubagandura, mu gihugu cya Yuda no mu migi yacyo bazongera bavuge bati «Uhoraho naguhe umugisha, wowe kibanza cy’ubutabera ukaba n’umusozi mutagatifu!»


Nta n’umwe uzarokoka, nta n’uzacika ku icumu mu basigaye ba Yuda bahungiye mu Misiri. Nta n’umwe uzagaruka mu gihugu cya Yuda, dore ko bifuza kuzasubirayo, bakahatura. Nta bwo bazahagaruka, uretse ab’imbarwa bazacika ku icumu.»


Abantu b’imbarwa bazaba barokotse inkota, ni bo bazava mu gihugu cya Misiri, bagasubira mu cya Yuda. Abacitse ku icumu bose bo muri Yuda, bahungiye mu Misiri, bazamenya neza uvuga ukuri uwo ari we, ari jye cyangwa bo.


Wowe Yakobo mugaragu wanjye, ntugire ubwoba — uwo ni Uhoraho ubivuze — ndi kumwe nawe. Nzatsemba amahanga yose nabatatanyirijemo, ariko wowe, sinzagutsemba: cyakora nzaguhana nkurikije ubutabera, sinzabura kugukosora.


Nzatuma ubutaka bwanyu bwongera gukandagirwaho n’abantu, ari bo umuryango wanjye Israheli; muzabe isambu yabo n’umurage wabo, kandi ntimuzongera kubacuza abana babo ukundi.


Abazaba bacitse ku icumu bazahungira mu misozi nk’inuma zo mu gasozi, bose nzabice buri muntu azira icyaha cye.


Ubwo abaziyambaza izina ry’Uhoraho bose, bazakizwa. Ni koko kandi, ku musozi wa Siyoni, hazaboneka abacitse ku icumu, nk’uko Uhoraho yabivuze, kandi i Yeruzalemu hazaboneke abarokotse, mbese abo bose Uhoraho azabahamagare.


Dore Nyagasani Uhoraho yerekeje amaso ku gihugu cy’abanyabyaha avuga ati «Ngiye kubavana ku isi mbatsembe, ariko nta bwo nzarimbura buheriheri inzu ya Yakobo. Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Koko rero, ngiye kubiba amahoro, umuzabibu urumbuke imbuto, ubutaka butange umusaruro wabwo, n’ijuru rigushe ikime cyaryo, maze ibyo byose nzabigabire abasigaye b’uy’umuryango.


Ni cyo gitumye Uhoraho avuze atya: Ngiye kugarukira Siyoni, nture rwagati muri Yeruzalemu. Yeruzalemu bazayita «Umugi udahemuka», naho umusozi w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, bawite «Umusozi mutagatifu.»


ariko icyanduye icyo ari cyo cyose ntikizinjira muri uwo murwa; kimwe n'umuntu wese ukora amahano cyangwa se ubeshya. Uzinjirwamo gusa n’abanditswe mu Gitabo cy’Ubugingo cya Ntama.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan