Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Obadiya 1:13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

13 Ntukinjire mu marembo y’umugi w’umuryango wanjye, ku munsi w’amagorwa yawo! Ntukanezezwe nawe n’amakuba awugwiririye, ku munsi w’amagorwa yawo! Ntukawusahure ibyiza utunze, ku munsi w’amagorwa yawo!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

13 Ntukajye mu irembo ry'ubwoko bwanjye ku munsi w'ibyago byabo. Ni ukuri ntukarebēre amakuba yabo ku munsi w'ibyago byabo, kandi ntugasahure ubutunzi bwabo ku munsi w'ibyago byabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 Muri icyo gihe cy'ibyago, ntimwari mukwiye kwinjira mu murwa w'ubwoko bwanjye, icyo gihe ntimwari mukwiye kubakina ku mubyimba, ntimwari mukwiye kwigabiza ubutunzi bwabo mu gihe cy'ibyago.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 Muri icyo gihe cy'ibyago, ntimwari mukwiye kwinjira mu murwa w'ubwoko bwanjye, icyo gihe ntimwari mukwiye kubakina ku mubyimba, ntimwari mukwiye kwigabiza ubutunzi bwabo mu gihe cy'ibyago.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Obadiya 1:13
9 Iomraidhean Croise  

Ahari Uhoraho yazareba umubabaro wanjye, maze akansubiza ibyishimo mu mwanya w’imivumo y’uyu munsi.»


Ese nigeze nishimira ko umwanzi agize ibyago, mbyinira ku rukoma kubera ibyago byamwugarije?


Rwose, imbwa nyamwinshi zankubakubye, igitero cy’abagiranabi cyantaye hagati. Bamboshye ibiganza n’ibirenge,


N’abacancuro bayo bari bameze nk’ibimasa by’imishishe; na bo barahindukiye, bose barahunze, ntibashobora guhangara urugamba. Kandi koko, umunsi wabo wageze, igihe cyabo cyo kuryozwa cyatashye.


Kubera ko wavuze uti ’Amahanga yombi n’ibyo bihugu byombi ngiye kubyigarurira bizabe ibyanjye’ kandi Uhoraho ahibereye,


Ntiwigeze uhwema kwanga Abayisraheli urunuka, ahubwo wabamariye ku nkota umunsi w’amakuba yabo, babonyeho igihano gikaze.


Ni koko umwanzi yabishongoyeho agira ati ’Awa! Ngaha ya misozi miremire kuva kera turayigaruriye!’


Kubera ibyo, mwana w’umuntu, hanura noneho uti ’Yemwe, misozi ya Israheli, nimutege amatwi iri jambo Nyagasani Uhoraho abafitiye. Barabayogoje, mutangatangwa impande zose, mwigarurirwa n’amahanga yose n’abantu baho babishongoraho.


Ariko na none ndakariye cyane amahanga yiyemera; kuko igihe nari ntarakaye cyane, ayo mahanga yazaga kongerera Israheli amakuba.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan