Nehemiya 9:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu8 Wabonye ko umutima we ukunogeye, maze ugirana na we isezerano ryo kuzamugabira iki gihugu cyari gituwe n’Abakanahani, Abaheti n’Abahemori, hamwe n’Abaperezi, Abayebuzi n’Abagirigashi, kugira ngo abamukomokaho bazagiture, kandi iryo wavuze ryaratashye, kuko wowe uri indahemuka! Faic an caibideilBibiliya Yera8 Wabonye umutima we ari uwo kwizerwa, usezerana na we isezerano ryo kumuha igihugu cy'Abanyakanāni n'icy'Abaheti n'icy'Abamori, n'icy'Abaferizi n'icy'Abayebusi n'icy'Abagirugashi kandi ko uzagiha n'urubyaro rwe, kandi ibyo warabishohoje kuko ukiranuka. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D8 Wabonye ko akubereye indahemuka, ugirana na we Isezerano rihamye: iryo kuzagabira urubyaro rwe igihugu cy'Abanyakanāni n'Abaheti, n'Abamori n'Abaperizi n'Abayebuzi n'Abagirigashi. Iryo Sezerano wararisohoje kuko nawe uri indahemuka. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana8 Wabonye ko akubereye indahemuka, ugirana na we Isezerano rihamye: iryo kuzagabira urubyaro rwe igihugu cy'Abanyakanāni n'Abaheti, n'Abamori n'Abaperizi n'Abayebuzi n'Abagirigashi. Iryo Sezerano wararisohoje kuko nawe uri indahemuka. Faic an caibideil |
Ubutungane bwawe cyangwa se ubwiza bw’umutima wawe si byo bitumye ugiye kwinjira mu gihugu cyabo ngo ukigarurire; mu by’ukuri, ubwigomeke bw’ayo mahanga ni bwo bwateye Uhoraho kubanyaga ibyabo ngo abiguhe. Indi mpamvu Uhoraho abigiriye, ni ukugira ngo akomeze indahiro yagiriye abasokuruza bawe Abrahamu, na Izaki na Yakobo.