Nehemiya 9:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu6 Nuko Ezira aravuga ati «Ni wowe wenyine Uhoraho! Ni wowe waremye ijuru, urema ikirere n’ingabo zacyo zose; isi uyiremana n’ibiyiriho byose, hamwe n’inyanja n’ibiyibamo; ibyo byose ni wowe bikesha kubaho kandi n’ingabo zo mu ijuru, imbere yawe zirunama. Faic an caibideilBibiliya Yera6 “Ni wowe Uwiteka, ni wowe wenyine. Ni wowe waremye ijuru n'ijuru risumba ayandi n'ingabo zaryo zose, n'isi n'ibiyirimo byose n'amanyanja n'ibiyarimo byose, kandi ni wowe ubeshaho byose n'ingabo zo mu ijuru zirakuramya. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D6 Ni wowe wenyine witwa Uhoraho! Wahanitse ijuru hejuru y'amajuru yose, waremye n'inyenyeri zose zo muri ryo. Ni wowe waremye isi n'ibiyiriho byose, urema n'inyanja n'ibiyirimo byose. Ni wowe ubeshaho ibiremwa byose, ingabo zo mu ijuru ni wowe ziramya. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana6 Ni wowe wenyine witwa Uhoraho! Wahanitse ijuru hejuru y'amajuru yose, waremye n'inyenyeri zose zo muri ryo. Ni wowe waremye isi n'ibiyiriho byose, urema n'inyanja n'ibiyirimo byose. Ni wowe ubeshaho ibiremwa byose, ingabo zo mu ijuru ni wowe ziramya. Faic an caibideil |