Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 9:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Nuko Yozuwe, Kadamiyeli, Bani, Hashabineya, Sherebiya, Hodiya, Shebaniya na Petahiya b’abalevi, baravuga bati «Nimuhaguruke! Nimusingize Uhoraho, Imana yanyu, ubu n’iteka ryose! Haragasingizwa Izina ryawe ry’ikuzo, ryo rirenze uko dushobora kurishima no kurisingiza.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Abalewi Yoshuwa na Kadimiyeli na Bani, na Hashabuneya na Sherebiya na Hodiya, na Shebaniya na Petahiya baherako baravuga bati “Nimuhaguruke muhimbaze Uwiteka Imana yanyu. Uhereye kera kose ukageza iteka ryose, Izina ryawe ry'icyubahiro rihimbazwe kuko ari izina risumba gushimwa kose, no guhimbazwa kose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Abalevi ari bo Yoshuwa na Kadimiyeli na Bani, na Hashabuneya na Sherebiya na Hodiya, na Shebaniya na Petahiya baravuga bati: “Nimuhaguruke musingize Uhoraho Imana yanyu, muhore muyisingiza iteka ryose!” “Uhoraho, uragahora usingizwa, ikuzo no gusingizwa ubihebuje ibibaho byose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Abalevi ari bo Yoshuwa na Kadimiyeli na Bani, na Hashabuneya na Sherebiya na Hodiya, na Shebaniya na Petahiya baravuga bati: “Nimuhaguruke musingize Uhoraho Imana yanyu, muhore muyisingiza iteka ryose!” “Uhoraho, uragahora usingizwa, ikuzo no gusingizwa ubihebuje ibibaho byose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 9:5
36 Iomraidhean Croise  

Umwami ahindukirira ikoraniro ryose rya Israheli ryari rihagaze, arisabira umugisha, avuga ati


«Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya Israheli, we wabwirishije umunwa we data Dawudi kandi agasoza n’ikiganza cye ibyo yavuze, agira ati


Umwami Salomoni ahagarara imbere y’urutambiro rw’Uhoraho, mu ruhame rw’ikoraniro ryose ry’Abayisraheli; arambura amaboko ayerekeje mu ijuru,


Ariko se koko Imana ishobora gutura ku isi? Ijuru ndetse n’ishema ryaryo ntushobora kurikwirwamo, nkanswe iyi Ngoro nubatse!


Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya Israheli, iteka ryose ubuziraherezo! Nuko abantu bose baravuga bati «Amen! Alleluya!»


Ubuhangare, ububasha, igitinyiro, icyubahiro n’ikuzo ni ibyawe, Nyagasani, kuko ibiri mu ijuru no ku isi byose ari wowe bikesha kubaho. Uhoraho, ni wowe Mwami usumba byose!


None rero, Uhoraho, turagushimira kandi turagusingiriza izina ryawe rihebuje!


Hanyuma Dawudi abwira ikoraniro ryose, ati «Nimuhimbaze Uhoraho Imana yanyu!» Nuko ikoraniro ryose rihimbaza Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo. Baca bugufi, baramya Uhoraho n’umwami.


Abayuda bose bari bahagaze imbere y’Uhoraho, ndetse n’abana, abagore n’abahungu babo.


Abalevi bo mu cyiciro cy’Abakehati n’abo mu cyiciro cy’Abakore bahagurukira guhimbaza Uhoraho, Imana ya Israheli, mu ijwi riranguruye.


Barangurura amajwi yabo, batangira kuririmbira Uhoraho no kumusingiza, bati «Kuko ari Umugwaneza, kandi ubudahemuka agirira Israheli buzahoraho iteka!» Maze imbaga yose ikarangurura ijwi isingiza Uhoraho, kuko Ingoro ye ibonye imfatiro.


Nyuma y’ibyo Yozuwe hamwe na Bani, Kadamiyeli, Shebaniya, Buni, Sherebiya, Bani na Kenani, bahaguruka aho bari mu mwanya wagenewe abalevi, maze barangurura ijwi, batakambira Uhoraho, Imana yabo.


Nuko Ezira aravuga ati «Ni wowe wenyine Uhoraho! Ni wowe waremye ijuru, urema ikirere n’ingabo zacyo zose; isi uyiremana n’ibiyiriho byose, hamwe n’inyanja n’ibiyibamo; ibyo byose ni wowe bikesha kubaho kandi n’ingabo zo mu ijuru, imbere yawe zirunama.


aramya agira ati «Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, kandi nzasubirayo nambaye ubundi. Uhoraho ni we wampaye, Uhoraho ni we wishubije; nihasingizwe izina ry’Uhoraho!»


Ni nde wavuga ibigwi by’Uhoraho, akamamaza ibisingizo bye byose?


Indirimbo y’amazamuko. Cyo nimusingize Uhoraho, mwese abagaragu b’Uhoraho, bahora mu Ngoro y’Uhoraho, mu bikari by’Inzu y’Imana yacu.


Buri munsi nzagusingiza, nogeze izina ryawe iteka ryose.


Nzajya ndondorera abandi ibitangaza byawe, mvuge ikuzo ryawe ry’urukerereza, rijyana n’ubwiza bwawe.


Nzasingiza Uhoraho mu buzima bwanjye bwose, ncurangire Imana yanjye igihe cyose nzaba nkiriho.


Uhoraho ndamubwiye nti «Ni wowe Mutegetsi wanjye, nta mahirwe yandi nagira atari wowe!»


muririmbe ikuzo ry’izina ryayo, muyikuze muvuga ibisingizo byayo.


Nibarate izina ryawe ry’impangare kandi ritinyitse: koko uri Nyir’ubutagatifu.


Uhoraho, mbese ni iyihe mana yahwana nawe? Ni iyihe ihwanye nawe, wowe urabagirana ubutungane? Ugatera ubwoba mu byo ukora bitangaje? Ugakora ibintu bihebuje?


Uhoraho, indyo yawe irangwa n’ububasha, indyo yawe, Uhoraho, yajanjaguye umwanzi;


Icyo gihe Yezu yungamo ati «Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi.


Kuko Imana yivugiye iti «Urumuri nirwakire mu mwijima». ni Yo ubwayo yamurikiye mu mitima yacu, ngo tumenye ikuzo ryayo ribengerana ku ruhanga rwa Kristu.


Nutihatira gukurikiza amagambo yose y’iri Tegeko yanditse muri iki gitabo, ngo utinye iri zina ryanjye ryuje ishema kandi riteye ubwoba, ari ryo «UHORAHO IMANA YAWE»,


Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kuko yagiriye impuhwe zayo z’igisagirane maze ikaduha ubugingo bushya, kugira ngo tugire amizero ahamye dukesha izuka rya Yezu Kristu mu bapfuye,


Umumalayika w’Uhoraho aramusubiza ati «Ni mpamvu ki umbaza izina ryanjye? Ni ibanga.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan