Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 9:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Nyuma y’ibyo Yozuwe hamwe na Bani, Kadamiyeli, Shebaniya, Buni, Sherebiya, Bani na Kenani, bahaguruka aho bari mu mwanya wagenewe abalevi, maze barangurura ijwi, batakambira Uhoraho, Imana yabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Maze Yoshuwa na Bani na Kadimiyeli, na Shebaniya na Buni na Sherebiya, na Bani na Kenani bahagarara ku rwuririro rw'Abalewi, batakambira Uwiteka Imana yabo n'ijwi rirenga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Nuko Abalevi ari bo Yoshuwa na Bani na Kadimiyeli, na Shebaniya na Buni na Sherebiya, na Bani wundi na Kenani barahaguruka bahagarara ku ruhimbi, bavuga ijwi rirenga batakambira Uhoraho Imana yabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Nuko Abalevi ari bo Yoshuwa na Bani na Kadimiyeli, na Shebaniya na Buni na Sherebiya, na Bani wundi na Kenani barahaguruka bahagarara ku ruhimbi, bavuga ijwi rirenga batakambira Uhoraho Imana yabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 9:4
13 Iomraidhean Croise  

Abalevi bo mu cyiciro cy’Abakehati n’abo mu cyiciro cy’Abakore bahagurukira guhimbaza Uhoraho, Imana ya Israheli, mu ijwi riranguruye.


Abalevi ni Yozuwe, Binuwi, Kadamiyeli, Sherebiya, Yehuda, na Mataniya; ni we wateraga indirimbo z’ibisingizo hamwe n’abavandimwe be.


Abalevi bakurikiraho barubaka, barimo Rehumu mwene Bani; iruhande rwe hubakwa na Heshabiya, umutware w’igice cya kabiri cy’akarere ka Keyila, afatanyije n’abo mu karere ke.


Umwanditsi Ezira yari ahagaze ahantu hirengeye bari bamuteguriye bakoresheje ibiti, iburyo bwe hahagaze Matatiya, Shema, Anaya, Uriya, Hilikiya na Maseya; naho ibumoso bwe hahagaze Pedaya, Mikayeli, Malikiya, Hashumu, Hashibadana, Zekariya na Meshulamu.


Hanyuma Yozuwe, Bani, Sherebiya, Yamini, Akubu, Shabatayi, Hodiya, Maseya, Kelita, Azariya, Yozabadi, Hanani na Pelaya bari abalevi, batangira gusobanura ayo mategeko; naho rubanda bakomeje guhagarara mu myanya yabo.


Nuko Yozuwe, Kadamiyeli, Bani, Hashabineya, Sherebiya, Hodiya, Shebaniya na Petahiya b’abalevi, baravuga bati «Nimuhaguruke! Nimusingize Uhoraho, Imana yanyu, ubu n’iteka ryose! Haragasingizwa Izina ryawe ry’ikuzo, ryo rirenze uko dushobora kurishima no kurisingiza.»


Indirimbo y’amazamuko. Uhoraho, ndagutakambira ngeze kure,


Nyamara wowe, Uhoraho, uri ingabo inkingira; ni wowe shema ryanjye, ni wowe nkesha kwegura umutwe.


Igenewe umuririmbisha, na Yedutuni. Iyi zaburi iri mu iza Asafu.


Naratakambye ndanatabaza, ariko isengesho ryanjye ararizinzika.


Amaze kuvuga atyo, arangurura ijwi rihanitse, ati «Lazaro, ngwino, sohoka.»


Nuko arapfukama maze atera hejuru ati «Nyagasani, ntubahore iki cyaha.» Ngo amare kuvuga ibyo, araca.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan