Nehemiya 9:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu3 Hanyuma barahaguruka, bamara igice cya kane cy’umunsi basomerwa igitabo cy’Amategeko y’Uhoraho Imana yabo, buri wese agihagaze mu mwanya we; naho mu kindi gice cya kane cy’umunsi, bapfukama imbere y’Uhoraho, basaba imbabazi z’ibyaha byabo. Faic an caibideilBibiliya Yera3 Bahagarara ukwabo bamara igice cya kane cy'umunsi basoma mu gitabo cy'amategeko y'Uwiteka Imana yabo, n'ikindi gice cya kane bātura ibyaha byabo, basenga Uwiteka Imana yabo. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D3 Bamara amasaha atatu bahagaze babasomera ibyanditse mu gitabo cy'Amategeko y'Uhoraho Imana yabo. Bamara n'andi masaha atatu birega ibyaha byabo, bikubita imbere y'Uhoraho Imana yabo. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana3 Bamara amasaha atatu bahagaze babasomera ibyanditse mu gitabo cy'Amategeko y'Uhoraho Imana yabo. Bamara n'andi masaha atatu birega ibyaha byabo, bikubita imbere y'Uhoraho Imana yabo. Faic an caibideil |