Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 9:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Weretse Farawo ibimenyetso n’ibitangaza byinshi, abagaragu be n’abatuye igihugu cye ubigirizaho nkana, kuko wari uzi ko bishongoye ku bakurambere bacu, maze izina ryawe riba ikirangirire, kuva ubwo na n’ubu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 Werekanira ibimenyetso n'ibitangaza kuri Farawo n'abagaragu be bose no ku bantu bo mu gihugu cye bose, kuko wari uzi yuko babagiriraga nabi kubera ubwibone, nuko wihesha izina ryogeye nk'uko rimeze none.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Ibimenyetso n'ibitangaza bihambaye wabyerekaniye ku mwami wa Misiri, no ku byegera bye n'abaturage b'icyo gihugu. Koko wabonye agahato bashyiraga kuri ba sogokuruza. Icyo gihe wabaye ikirangirire ahantu hose, nk'uko muri iyi minsi uri ikirangirire mu bantu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Ibimenyetso n'ibitangaza bihambaye wabyerekaniye ku mwami wa Misiri, no ku byegera bye n'abaturage b'icyo gihugu. Koko wabonye agahato bashyiraga kuri ba sogokuruza. Icyo gihe wabaye ikirangirire ahantu hose, nk'uko muri iyi minsi uri ikirangirire mu bantu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 9:10
32 Iomraidhean Croise  

Ariko abasokuruza bacu bo, bakwishongoyeho, bagushingana ijosi, banga kubahiriza amategeko yawe.


Warabihanangirije ngo bagarukire Amategeko yawe, naho bo barushaho kwishongora, basuzugura amategeko yawe, amabwiriza yawe bayarengaho, kandi ari yo aronkera ubuzima abayakurikiza. Bateruye intugu baba rubebe, bagushingana ijosi, banga kumvira.


Bazahorane iteka isoni n’ubwoba, babure amizero, bicwe n’ikimwaro;


Noneho menye neza ko Uhoraho aruta imana zose, kuko yazitsinze igihe zahigiraga abe.»


Nzarambura rero ukuboko kwanjye, maze nyogoze Misiri, mpakorere ibitangaza byinshi bibatera ubwoba. Nyuma yabyo, Farawo azabareka mugende.


Farawo arabasubiza ati «Uhoraho ni nde byo kugira ngo numvire ijwi rye, maze ndekure Abayisraheli bagende? Uhoraho simuzi, kandi sinzareka Abayisraheli bagenda!»


Uhoraho abwira Musa, ati «Dore wowe nakugize nk’imana imbere ya Farawo, naho Aroni mwene nyoko azavuga mu mwanya wawe.


Nyamara dore icyatumye nkureka ukagumaho: ni ukugira ngo nkwereke ububasha bwanjye, maze bazasingize izina ryanjye ku isi hose.


Wabonye byinshi, ariko nta cyo wafashe; ufite amatwi azibutse, ariko ntiwumva!


Ari he Nyir’ukuboko kurabagirana, wagendaga iburyo bwa Musa, uwatandukanyije amazi imbere yabo, kugira ngo yiheshe ikuzo?


Bari bameze nk’amatungo akinagira mu kibaya, Umwuka w’Uhoraho ubageza aho baruhukira.» Nguko uko wayoboye umuryango wawe, kugira ngo wiheshe izina ry’icyubahiro.


Wigaragaje mu gihugu cya Misiri, uhakora ibitangaza n’ibimenyetso bikiratwa muri Israheli no mu bantu bose kugeza na n’ubu; bityo wihesheje izina ry’ikirangirire, nk’uko bigaragara muri iki gihe.


Ariko nagiriye izina ryanjye, nkora uko nshoboye ngo ritandavurizwa imbere y'abanyamahanga bari batuyemo, ari na bo bandebaga igihe mbimenyesheje, mbavana mu gihugu cya Misiri.


Ni we wabavanye mu Misiri, akora ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye muri icyo gihugu, ku Nyanja itukura no mu butayu mu gihe cy’imyaka mirongo ine.


Kuko Ibyanditswe bibwira Farawo biti «Dore icyatumye ngushyiraho, kwari ukugira ngo nzakwerekanireho.» ububasha bwanjye maze izina ryanjye ribe ikirangirire ku isi yose


Cyangwa se hari indi mana yigeze igerageza kwikurira ihanga hagati y’irindi ikoresheje ibyago, ibimenyetso n’ibitangaza bikaze? Ikabigirisha kandi imirwano, n’imbaraga n’umurego by’ukuboko kwayo, n’imidugararo ikanganye, nk’uko Uhoraho Imana yanyu yabibagenjereje mu Misiri, mubyibonera n’amaso yanyu?


wibuke bya byago bikomeye yahateje ubyibonera n’amaso yawe, wibuke bya bimenyetso n’ibitangaza bikaze, wibuke kandi imbaraga n’umurego by’ukuboko kw’Uhoraho Imana yawe, igihe agukuye mu Misiri! Nguko rero uko Uhoraho Imana yawe azagenzereza amahanga yose yashobora kugutera ubwoba.


Namwe basore ni uko; nimwumvire abakuru b’ikoraniro; mwese murangwe n’ukwiyoroshya, kugira ngo mushobore gufashanya kivandimwe, kuko byanditswe ngo «Imana irwanya abikuza, ariko abiyoroshya ikabagirira ubuntu.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan