Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 8:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Ibyo Ezira yamaraga gusoma mu gitabo cy’Amategeko y’Imana, yabihinduraga mu rurimi rwa bose kandi akabibasobanurira; maze bakabyumva.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Basoma mu gitabo amategeko y'Imana gusoma kumvikana, barasobanura kugira ngo abantu bamenye ibyasomwaga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Basomaga Amategeko y'Imana mu gitabo ku buryo bwumvikana, kandi bakayasobanura kugira ngo umuntu wese amenye ibyo basomye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Basomaga Amategeko y'Imana mu gitabo ku buryo bwumvikana, kandi bakayasobanura kugira ngo umuntu wese amenye ibyo basomye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 8:8
16 Iomraidhean Croise  

Hanyuma azamuka mu Ngoro y’Uhoraho, aherekejwe n’Abayuda bose n’abatuye Yeruzalemu, ari abaherezabitambo, ari abahanuzi, ari n’abantu bose, abakuru n’abato. Yoziya abasomera amagambo yose yo mu gitabo cy’Isezerano cyabonetse mu Ngoro y’Uhoraho.


Ibaruwa mwatwoherereje yasomewe imbere yanjye, bayihindura mu rurimi numva.


Nuko rubanda bose bajya kurya no kunywa, boherereza n’abatagize icyo bategura, maze bose baridagadura; kuko bari bumvise neza ijambo babwiwe.


Hanyuma Yozuwe, Bani, Sherebiya, Yamini, Akubu, Shabatayi, Hodiya, Maseya, Kelita, Azariya, Yozabadi, Hanani na Pelaya bari abalevi, batangira gusobanura ayo mategeko; naho rubanda bakomeje guhagarara mu myanya yabo.


Nuko (Nehemiya, Umunyacyubahiro,) Ezira, umuherezabitambo n’umwanditsi, hamwe n’abalevi basobanuriraga rubanda, babwira imbaga bati «Uyu munsi weguriwe Uhoraho, Imana yanyu! Mwigira agahinda nk’aho mwapfushije, kandi mwirira!» Koko kandi, imbaga yari yamaze kumva ayo magambo, maze bose baraturika bararira.


Hanyuma barahaguruka, bamara igice cya kane cy’umunsi basomerwa igitabo cy’Amategeko y’Uhoraho Imana yabo, buri wese agihagaze mu mwanya we; naho mu kindi gice cya kane cy’umunsi, bapfukama imbere y’Uhoraho, basaba imbabazi z’ibyaha byabo.


Umwami azajyana na bo, yinjire nk’uko binjiye kandi asohoke nka bo.


Nuko Uhoraho ansubiza, agira ati «Andika iby’iri bonekerwa, ubishyire ku tubaho, maze babashe kubisoma neza.


Nuko ahera kuri Musa n’Abahanuzi bose, maze abasobanurira ibimwerekeyeho biri mu Bitabo bitagatifu.


Basigara babwirana bati «Mbega ukuntu imitima yacu yari yuzuye ibinezaneza igihe yatuganirizaga mu nzira, adusobanurira Ibyanditswe!»


Aherako ahugura ubwenge bwabo ngo bajye bumva Ibyanditswe.


Ubwo bemeranya umunsi bazongera guterana, uwo munsi ugeze bamusanga ari benshi ku icumbi rye. Ahera mu gitondo ageza nimugoroba abasobanurira iby’Ingoma y’Imana, anagerageza kubemeza ku byerekeye Yezu, ahereye ku Mategeko ya Musa no ku Bahanuzi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan