Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 8:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Hanyuma Yozuwe, Bani, Sherebiya, Yamini, Akubu, Shabatayi, Hodiya, Maseya, Kelita, Azariya, Yozabadi, Hanani na Pelaya bari abalevi, batangira gusobanura ayo mategeko; naho rubanda bakomeje guhagarara mu myanya yabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Kandi Yoshuwa na Bani na Sherebiya, na Yamini na Akubu na Shabetayi, na Hodiya na Māseya na Kelita, na Azariya na Yozabadi na Hanāni, na Pelaya n'Abalewi basobanurira abantu amategeko, abantu bahagaze aho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Nuko barahaguruka, maze Abalevi ari bo Yoshuwa na Bani, na Sherebiya na Yamini, na Akubu na Shabetayi, na Hodiya na Māseya, na Kelita na Azariya, na Yozabadi na Hanani na Pelaya, batangira kubigisha Amategeko ya Musa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Nuko barahaguruka, maze Abalevi ari bo Yoshuwa na Bani, na Sherebiya na Yamini, na Akubu na Shabetayi, na Hodiya na Māseya, na Kelita na Azariya, na Yozabadi na Hanani na Pelaya, batangira kubigisha Amategeko ya Musa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 8:7
27 Iomraidhean Croise  

Umwami ahindukirira ikoraniro ryose rya Israheli ryari rihagaze, arisabira umugisha, avuga ati


Amagambo ya Hezekiya anyura imitima y’abalevi bose biteguriye Uhoraho, maze bakurikirana ibirori mu gihe cy’iminsi irindwi batura ibitambo by’ubuhoro kandi bashimira Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo.


Abalevi bari bashinzwe kwigisha Abayisraheli bose kandi bareguriwe Uhoraho, arababwira ati «Kuva igihe bashyize Ubushyinguro butagatifu mu Ngoro y’Uhoraho, Salomoni mwene Dawudi, umwami wa Israheli, yari yarubatse, ntimwongeye kubuheka ku ntugu zanyu. Ubu ngubu rero nimukorere Uhoraho Imana yanyu n’umuryango wayo Israheli.


Kubera ubugwaneza bw’Imana yacu, batuzanira Sherebiya, wari umugabo w’umunyabwenge wo muri bene Mahali, mwene Levi, mwene Israheli, hamwe n’abahungu be n’abavandimwe be, uko ari cumi n’umunani.


Ateri, Hizikiya, Azuri,


Abashyize umukono kuri iyo nyandiko ni aba: Nehemiya, mwene Hakaliya; hamwe na Sidikiya,


hamwe na Shabatayi na Yozabadi, bari abatware b’abalevi, bashinzwe imirimo yo hanze ku Ngoro y’Imana.


Mu banyanzugi, ni Akubu, Talimoni hamwe n’abavandimwe babo barindaga amarembo, bose hamwe bari 172.


hamwe na Azariya, Ezira, Meshulamu,


Abalevi bakurikiraho barubaka, barimo Rehumu mwene Bani; iruhande rwe hubakwa na Heshabiya, umutware w’igice cya kabiri cy’akarere ka Keyila, afatanyije n’abo mu karere ke.


Akurikirwa na Ezeri mwene Yeshuwa, umutware w’i Misipa, aba ari we wubaka ikindi gice cy’ahazamuka hagana ku nzu babikagamo ibikoresho by’intambara, mu mfuruka y’inkike.


Bakurikirwa na Benyamini na Hashubi, bubaka ahateganye n’amazu yabo; Azariya mwene Maseya, mwene Ananiya na we akurikiraho, yubaka iruhande rw’inzu ye.


Nuko rubanda bose bajya kurya no kunywa, boherereza n’abatagize icyo bategura, maze bose baridagadura; kuko bari bumvise neza ijambo babwiwe.


Umwanditsi Ezira yari ahagaze ahantu hirengeye bari bamuteguriye bakoresheje ibiti, iburyo bwe hahagaze Matatiya, Shema, Anaya, Uriya, Hilikiya na Maseya; naho ibumoso bwe hahagaze Pedaya, Mikayeli, Malikiya, Hashumu, Hashibadana, Zekariya na Meshulamu.


Ezira abanza gushimira Uhoraho, Imana y’Igihangange, maze imbaga na yo ishyira amaboko ejuru, bose bakikiriza icyarimwe, bati «Amen! Amen!» Nuko barunama, bapfukamira Uhoraho, bubitse uruhanga ku butaka.


Ibyo Ezira yamaraga gusoma mu gitabo cy’Amategeko y’Imana, yabihinduraga mu rurimi rwa bose kandi akabibasobanurira; maze bakabyumva.


Hanyuma barahaguruka, bamara igice cya kane cy’umunsi basomerwa igitabo cy’Amategeko y’Uhoraho Imana yabo, buri wese agihagaze mu mwanya we; naho mu kindi gice cya kane cy’umunsi, bapfukama imbere y’Uhoraho, basaba imbabazi z’ibyaha byabo.


Nyuma y’ibyo Yozuwe hamwe na Bani, Kadamiyeli, Shebaniya, Buni, Sherebiya, Bani na Kenani, bahaguruka aho bari mu mwanya wagenewe abalevi, maze barangurura ijwi, batakambira Uhoraho, Imana yabo.


kandi ngo mwigishe Abayisraheli bose amategeko yose Uhoraho yatanze atumye Musa.»


Ni koko, iminwa y’umuherezabitambo ishinzwe kwita ku bumenyi, kandi n’inyigisho zigashakirwa mu kanwa ke, kuko ari we ntumwa y’Uhoraho, Umugaba w’ingabo.


bigisha bene Yakobo imigenzo yawe, batoza Abayisraheli amategeko yawe, bagutura imibavu, uranyurwa, bagashyira ku rutambiro rwawe ibitambo bitwikwa.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan