Nehemiya 8:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu6 Ezira abanza gushimira Uhoraho, Imana y’Igihangange, maze imbaga na yo ishyira amaboko ejuru, bose bakikiriza icyarimwe, bati «Amen! Amen!» Nuko barunama, bapfukamira Uhoraho, bubitse uruhanga ku butaka. Faic an caibideilBibiliya Yera6 Ezira ashima Uwiteka Imana nkuru. Abantu bose barikiriza bati “Amen, Amen”. Batega amaboko, maze bubika imitwe baramya Uwiteka bubitse amaso yabo hasi. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D6 Nuko Ezira asingiza Uhoraho Imana ikomeye, maze abantu bose barambura amaboko bayerekeje hejuru, barikiriza bati: “Amina! Amina!” Bikubita imbere y'Uhoraho baramuramya, umuntu wese akoza uruhanga ku butaka. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana6 Nuko Ezira asingiza Uhoraho Imana ikomeye, maze abantu bose barambura amaboko bayerekeje hejuru, barikiriza bati: “Amina! Amina!” Bikubita imbere y'Uhoraho baramuramya, umuntu wese akoza uruhanga ku butaka. Faic an caibideil |
Hanyuma nkunkumura igishura cyanjye maze ndavuga nti «Imana iragakunkumura itya umuntu wese utazakurikiza iri jambo; maze imukure mu nzu ye no mu mutungo we! Ibye byose biragakunkumuka maze asigare amara masa.» Ikoraniro ryose ririkiriza riti «Amen!» kandi bose basingiza Uhoraho. Nuko imbaga ibikora uko byavuzwe.