Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 8:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Ezira umuherezabitambo azana igitabo cy’Amategeko imbere y’ikoraniro ryose. Kuri uwo munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, hari hateraniye abagabo, abagore, mbese n’abandi bose baciye akenge.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Nuko ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa karindwi, Ezira umutambyi azana amategeko imbere y'iteraniro ry'abagabo n'abagore, n'abantu bose bajijutse.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 8:2
14 Iomraidhean Croise  

Naho ba rubanda basigaye, abaherezabitambo, abalevi, abanyanzugi, abaririmbyi n’abahereza — mbese abari bitandukanyije n’abanyamahanga batuye igihugu kugira ngo begukire amategeko Uhoraho yatanze akoresheje Musa umugaragu we, n’abandi bose bari baciye akenge —


Uwo munsi kandi, basomera imbaga yose igitabo cya Musa maze bagisangamo ahanditswe ngo «Umuhamoni n’Umumowabu ntibazinjire na rimwe mu ikoraniro ry’Imana,


Buri munsi, kuva ku wa mbere kugeza ku wa nyuma, basomaga mu gitabo cy’Amategeko y’Imana. Ibyo birori, babyizihije mu minsi irindwi yose, maze ku munsi wa munani bongera gukoranira hamwe, nk’uko byari bitegetswe.


Nuko (Nehemiya, Umunyacyubahiro,) Ezira, umuherezabitambo n’umwanditsi, hamwe n’abalevi basobanuriraga rubanda, babwira imbaga bati «Uyu munsi weguriwe Uhoraho, Imana yanyu! Mwigira agahinda nk’aho mwapfushije, kandi mwirira!» Koko kandi, imbaga yari yamaze kumva ayo magambo, maze bose baraturika bararira.


Ku munsi wa makumyabiri n’ine w’uko kwezi, Abayisraheli barongera bakoranira hamwe kugira ngo basibe; bose baza bambaye ibigunira kandi binyanyagijeho umukungugu.


Barabazanya bati «Mbese ni bande uriya muhanuzi ashaka kwigisha ? Ni bande yaba ashaka gusobanurira iby’ibonekerwa rye ? Ni abana se bamaze gucuka, cyangwa ni abakiri ku ibere,


«Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, muzajye muruhuka. Ni umunsi w’urwibutso, ukaba kandi uwo guhimbaza Uhoraho mu ikoraniro ritagatifu.


Ni koko, iminwa y’umuherezabitambo ishinzwe kwita ku bumenyi, kandi n’inyigisho zigashakirwa mu kanwa ke, kuko ari we ntumwa y’Uhoraho, Umugaba w’ingabo.


Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, muzagira iteraniro ritagatifu, kandi nta murimo unaniza muzakora. Uzababera umunsi w’impundu.


Naho Musa, kuva kera umugi wose awufitemo abigisha ibye, kuko kuri buri sabato babisomera mu masengero.»


Kandi namara kwima ingoma, aziyandukurire mu gitabo aya mategeko, ayashyikirijwe n’abaherezabitambo b’Abalevi.


Nta jambo na rimwe mu yo Musa yategetse, Yozuwe atasomye imbere y’ikoraniro ryose ry’Abayisraheli, harimo abagore, abana n’abasuhuke babaga muri bo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan