Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 8:16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 Nuko rubanda baragenda, bazana amashami bayubakisha amazu matoya hejuru y’ibisenge by’ayo babagamo, mu bibuga byabo, no mu bikari by’Ingoro; ndetse no ku kibuga cy’imbere y’Irembo ry’Amazi n’icy’imbere y’irya Efurayimu na ho barayahubaka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

16 Nuko abantu barasohoka bazana amashami bīcīra ingando, umuntu wese ayica hejuru y'inzu ye no mu bikari byabo no mu bikari by'inzu y'Imana, no ku karubanda ku irembo ry'amazi no ku karubanda handi ku irembo rya Efurayimu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 Nuko abantu bose bajya kuzana amashami yo kubaka utuzu tw'ingando. Bamwe batwubatse hejuru y'amazu yabo, abandi batwubaka mu ngo zabo, abandi batwubaka mu rugo rw'Ingoro y'Imana, abandi batwubaka ku kibuga cyari imbere y'Irembo ry'Amazi, no ku kibuga cyari imbere y'Irembo rya Efurayimu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 Nuko abantu bose bajya kuzana amashami yo kubaka utuzu tw'ingando. Bamwe batwubatse hejuru y'amazu yabo, abandi batwubaka mu ngo zabo, abandi batwubaka mu rugo rw'Ingoro y'Imana, abandi batwubaka ku kibuga cyari imbere y'Irembo ry'Amazi, no ku kibuga cyari imbere y'Irembo rya Efurayimu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 8:16
12 Iomraidhean Croise  

Nimunsi, Dawudi abyutse mu buriri bwe, ajya gutembera ahantu hitaruye, hejuru y’igisenge cy’ingoro y’umwami. Igihe yari hejuru aho, arabukwa umugore wiyuhagiraga, kandi akaba umugore w’uburanga butangaje.


Yowasi, umwami wa Israheli, afatira i Betishemeshi Amasiya, umwami wa Yuda, mwene Yowasi, mwene Okoziya, hanyuma amujyana i Yeruzalemu. Nuko Yowasi asenya inkike z’amabuye z’umugi wa Yeruzalemu kuva ku Irembo rya Efurayimu kugeza ku Irembo ry’Iguni, acamo icyuho cy’imikono magana ane.


Yozafati ahagararana n’ikoraniro ry’Abayuda, i Yeruzalemu, mu Ngoro y’Uhoraho, imbere y’urugo rushya,


Ibinyarumuri byo mu kirere Manase abyubakira intambiro mu bikari byombi by’Ingoro y’Uhoraho.


Bageze ku Irembo ry’Isoko, barombereza inzira, bazamuka ku madarajya y’umurwa wa Dawudi, barurira bajya hejuru y’inkike ibangikanye n’ingoro ya Dawudi, barakomeza baragenda maze bagera ku Irembo ry’Amazi, mu burasirazuba.


Turakomeza no hejuru y’Irembo rya Efurayimu, irya Yeshana n’iry’Amafi, turombereza inzira tugera ku munara wa Hananeli no ku uw’Ijana, maze tunyura ku Irembo ry’Intama, tugeze ku Irembo ry’Abarinzi turahagarara.


afatanyije n’abahereza bari batuye i Ofeli, yubaka agana mu burasirazuba, ageza imbere y’Irembo ry’Amazi no ku munara wo hejuru.


maze imbaga yongera gukoranira ku kibuga cy’imbere y’Irembo ry’Amazi, bose bashyize hamwe. Nuko babwira Ezira, umwanditsi, ngo azane igitabo cy’Amategeko ya Musa, Uhoraho yari yarahaye Israheli.


Nuko kuva mu museke kugeza ku manywa y’ihangu, Ezira asomera icyo gitabo aho ku karubanda imbere y’Irembo ry’Amazi, hateraniye abagabo, abagore, mbese n’abandi bose baciye akenge. Imbaga yose yari yitonze, bateze amatwi igitabo cy’Amategeko.


Bazahumanya amazu y’i Yeruzalemu n’ay’abami ba Yuda, ahinduke nka Tofeti; ni koko ayo mazu yose batwikiraho ibitambo basenga ibinyarumuri byo mu kirere, bakanayamishaho ibitambo biseswa baramya izindi mana, azahumana uko angana.’»


Abakalideya bagose uyu mugi bazawinjiramo bawutwike; ukongokane n’ibisenge by’amazu batwikiragaho amaturo ya Behali, n’ibyo baturiragaho ibitambo biseswa basenga ibigirwamana kugira ngo banshavuze.


Niwubaka inzu nshya, uzazengurutse ku musozo wayo umuguno urinda umuntu kugwa: ntuzatume inzu yawe ibazwa amaraso yameneka igihe umuntu azaba ahanutse hejuru yayo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan