Nehemiya 8:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu10 Ezira arongera arababwira ati «Nimugende murye inyama z’amatungo y’imishishe, munywe n’inzoga ziryohereye kandi musangire n’abatagize icyo bategura; kuko uyu munsi weguriwe Nyagasani. Ntimugire agahinda, kuko ibyishimo by’Uhoraho ari byo buhungiro bwanyu.» Faic an caibideilBibiliya Yera10 Maze arababwira ati “Nimugende murye inyama z'ibinure, munywe ibiryohereye, mwoherereze amafunguro abadafite icyo bahishiwe, kuko uyu munsi ari umunsi werejwe Uwiteka wacu, kandi ntimugire agahinda kuko kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu.” Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D10 Ahubwo nimusubire iwanyu murye ibyokurya byiza, munywe n'ibyokunywa biryoshye kandi abatagize icyo bategura na bo muboherereze amafunguro. Uyu munsi weguriwe Nyagasani Imana yacu. Ntimushavure kuko ibyishimo Uhoraho abaha, ari byo bibatera imbaraga.” Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana10 Ahubwo nimusubire iwanyu murye ibyokurya byiza, munywe n'ibyokunywa biryoshye kandi abatagize icyo bategura na bo muboherereze amafunguro. Uyu munsi weguriwe Nyagasani Imana yacu. Ntimushavure kuko ibyishimo Uhoraho abaha, ari byo bibatera imbaraga.” Faic an caibideil |