Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 8:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 maze imbaga yongera gukoranira ku kibuga cy’imbere y’Irembo ry’Amazi, bose bashyize hamwe. Nuko babwira Ezira, umwanditsi, ngo azane igitabo cy’Amategeko ya Musa, Uhoraho yari yarahaye Israheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Maze abantu bose bateranira icyarimwe ku karubanda ku irembo ry'amazi, babwira Ezira umwanditsi ngo azane igitabo cy'amategeko ya Mose, ayo Uwiteka yategetse Abisirayeli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1-2 Nuko ku itariki ya mbere y'uko kwezi, abantu bose bari bahuje umugambi maze bateranira ku kibuga cyari imbere y'Irembo ry'Amazi. Basaba Ezira umutambyi n'umwigishamategeko, kubazanira igitabo cy'Amategeko Uhoraho yari yarahaye Musa ngo ayashyikirize Abisiraheli. Nuko Ezira azana icyo gitabo imbere y'imbaga y'abantu igizwe n'abagabo n'abagore n'abana bamaze guca akenge.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1-2 Nuko ku itariki ya mbere y'uko kwezi, abantu bose bari bahuje umugambi maze bateranira ku kibuga cyari imbere y'Irembo ry'Amazi. Basaba Ezira umutambyi n'umwigishamategeko, kubazanira igitabo cy'Amategeko Uhoraho yari yarahaye Musa ngo ayashyikirize Abisiraheli. Nuko Ezira azana icyo gitabo imbere y'imbaga y'abantu igizwe n'abagabo n'abagore n'abana bamaze guca akenge.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 8:1
25 Iomraidhean Croise  

Hanyuma azamuka mu Ngoro y’Uhoraho, aherekejwe n’Abayuda bose n’abatuye Yeruzalemu, ari abaherezabitambo, ari abahanuzi, ari n’abantu bose, abakuru n’abato. Yoziya abasomera amagambo yose yo mu gitabo cy’Isezerano cyabonetse mu Ngoro y’Uhoraho.


Hilikiyahu abimenyesha umunyamabanga Shafani, amubwira ati «Natahuye igitabo cy’Amategeko mu Ngoro y’Uhoraho.» Hilikiyahu ahereza Shafani icyo gitabo,


Hanyuma azamuka mu Ngoro y’Uhoraho, aherekejwe n’Abayuda bose, n’abatuye i Yeruzalemu, ari abaherezabitambo, ari abalevi, ari n’abantu bose, abakuru n’abato. Yoziya abasomera mu ijwi riranguruye amagambo yose yo mu gitabo cy’Isezerano cyabonetse mu Ngoro y’Uhoraho.


Nyuma y’ibyo, ku ngoma y’umwami Aritashuweru, umwami w’Abaperisi, haza Ezira mwene Seraya, mwene Azariya, mwene Hilikiya,


Ezira kandi yari yarimenyereje gucengera amategeko y’Uhoraho no kuyazirikana, akigisha Abayisraheli ayo mabwiriza n’amateka.


Dore ibyari bikubiye mu rwandiko umwami Aritashuweru yahaye Ezira, umuherezabitambo n’umwanditsi wabuhiriye mu kwigisha amategeko n’amatangazo y’Uhoraho yerekeye Israheli:


Ezira uwo azamuka ava i Babiloni. Yari umwigisha kabuhariwe mu by’amategeko ya Musa, yatanzwe n’Uhoraho, Imana ya Israheli. Umwami amuha ibyo yari asabye byose, kuko Uhoraho Imana ye yari kumwe na we.


Babayeho mu gihe cya Yoyakimu mwene Yozuwe, mwene Yosadaki; ni na bwo Nehemiya yari umutware, naho Ezira ari umuherezabitambo n’umwigishamategeko.


Bageze ku Irembo ry’Isoko, barombereza inzira, bazamuka ku madarajya y’umurwa wa Dawudi, barurira bajya hejuru y’inkike ibangikanye n’ingoro ya Dawudi, barakomeza baragenda maze bagera ku Irembo ry’Amazi, mu burasirazuba.


afatanyije n’abahereza bari batuye i Ofeli, yubaka agana mu burasirazuba, ageza imbere y’Irembo ry’Amazi no ku munara wo hejuru.


Nuko rubanda baragenda, bazana amashami bayubakisha amazu matoya hejuru y’ibisenge by’ayo babagamo, mu bibuga byabo, no mu bikari by’Ingoro; ndetse no ku kibuga cy’imbere y’Irembo ry’Amazi n’icy’imbere y’irya Efurayimu na ho barayahubaka.


Nuko kuva mu museke kugeza ku manywa y’ihangu, Ezira asomera icyo gitabo aho ku karubanda imbere y’Irembo ry’Amazi, hateraniye abagabo, abagore, mbese n’abandi bose baciye akenge. Imbaga yose yari yitonze, bateze amatwi igitabo cy’Amategeko.


Nibababaza batyo, muzabasubize muti «Amategeko n’amabwiriza y’Uhoraho, ni byo mugomba gukurikiza.» Baragowe abatazakurikiza iryo jambo, kuko batazongera kubona umuseke weya!


Abayisraheli bazana imbere y’ihema ry’ibonaniro ibyo Musa yari yategetse byose, maze ikoraniro ryose rihagarara imbere y’Uhoraho.


Arongera ati «Ni cyo gituma umwigishamategeko wese, wigishijwe iby’Ingoma y’ijuru, asa na nyir’urugo ukura mu bushyinguro bwe ibishya n’ibishaje.»


Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mutesha abantu irembo ry’Ingoma y’ijuru! Ubwanyu ntimwinjira, maze n’ababishaka ntimureke binjira. ()


«Abigishamategeko n’Abafarizayi bicaye ku ntebe ya Musa:


Dore rero mboherereje abahanuzi, abanyabuhanga n’abigisha; muzica bamwe mubabambe ku musaraba, abandi muzabakubitira mu masengero yanyu, mubameneshe mu migi yose.


igihe Abayisraheli bose bazaza ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo kugira ngo barebe uruhanga rwe, uzajye usomera iri Tegeko imbere y’Abayisraheli bose, baryumve.


Abayisraheli basohokera icyarimwe, bakoranira imbere y’Uhoraho i Misipa. Bari baturutse imihanda yose, kuva i Dani kugera i Berisheba, no kuva mu gihugu cya Gilihadi.


Nuko Abayisraheli bose bahagurukira icyarimwe, bavuga bati «Nta n’umwe muri twe usubira mu ihema rye, kandi nta n’umwe usubira mu rugo rwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan