Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 7:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Dore abantu bo muri iyi ntara, Nebukadinetsari umwami wa Babiloni yari yarajyanye bunyago, hanyuma bakagaruka i Yeruzalemu no muri Yuda, buri wese agasubira mu mugi we.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 Aba ni bo bantu bo mu gihugu bazamutse bakava mu bunyage, bava mu bajyanywe ari imbohe na Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, kandi ni bo basubiye i Yerusalemu n'i Buyuda, umuntu wese asubira mu mudugudu w'iwabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Dore Abayahudi bo mu mazu Umwami Nebukadinezari wa Babiloniya yari yarajyanye ho iminyago. Baje mu gihugu cy'u Buyuda no mu murwa wacyo wa Yeruzalemu bavuye muri Babiloniya, maze umuntu wese asubira mu mujyi gakondo w'iwabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Dore Abayahudi bo mu mazu Umwami Nebukadinezari wa Babiloniya yari yarajyanye ho iminyago. Baje mu gihugu cy'u Buyuda no mu murwa wacyo wa Yeruzalemu bavuye muri Babiloniya, maze umuntu wese asubira mu mujyi gakondo w'iwabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 7:6
10 Iomraidhean Croise  

Nebuzaradani, umutware w’abarinzi b’umwami, ajyana bunyago abantu bari basigaye aho mu mugi, n’Abayuda bari biyeguriye umwami wa Babiloni, n’abandi banyabukorikori bari basigaye.


Umwami namenye ko twagiye mu gihugu cya Yuda kureba Ingoro y’Imana ikomeye. Irubakishwa amabuye abajwe, n’inkike zayo bazometseho imbaho, kandi uwo murimo urakoranwa umwete ku buryo butunganye.


Nuko mu kigo cy’umwami cyari ahitwa Ekibatani mu gihugu cy’Abamedi, bahabona igitabo kizinze cyari cyanditseho ngo: «Ibya kera—


Baransubiza bati «Abarokotse bakaba barahatahukiye, ubu bari mu makuba akomeye kandi barasuzuguwe; inkike za Yeruzalemu zaratengutse, n’amarembo yayo barayatwitse.»


Bazanye na Zorobabeli, Yozuwe, Nehemiya, Azariya, Ramiya, Nahamani, Morudokayi, Bilishani, Misipereti, Biguwayi, Nehumi na Bahana. Umubare w’imbaga ya Israheli ni uyu:


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan