Nehemiya 7:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Inkike z’umugi zamaze kuzura maze ntera inzugi ku marembo, hanyuma nshyiraho abanyanzugi (n’abaririmbyi n’abalevi). Faic an caibideilBibiliya Yera1 Bukeye inkike yuzuye maze no guteraho inzugi, ngashyiraho n'abakumirizi n'abaririmbyi n'Abalewi, Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D1 Urukuta rumaze kuzura maze no gutera inzugi ku marembo yarwo, abarinzi b'Ingoro y'Imana n'abaririmbyi n'Abalevi bahabwa inshingano zabo. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana1 Urukuta rumaze kuzura maze no gutera inzugi ku marembo yarwo, abarinzi b'Ingoro y'Imana n'abaririmbyi n'Abalevi bahabwa inshingano zabo. Faic an caibideil |
Mu kwezi kwa kabiri k’umwaka wa kabiri kuva aho bagereye ku Ngoro y’Imana i Yeruzalemu, Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, na Yozuwe mwene Yosadaki bifatanya n’abavandimwe babo b’abaherezabitambo, n’abalevi, ndetse n’abandi bose bari baratahutse bavuye mu bucakara bakagaruka i Yeruzalemu, maze batangira imirimo. Nuko abalevi bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje, babashinga kuyobora imirimo yo kubaka Ingoro y’Uhoraho.