Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 6:16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 Aho abanzi bacu babimenyeye, amahanga yose aradutinya, maze barigaya ubwabo kandi bemera ko iyo mirimo twari tuyirangije tubikesha Uhoraho, Imana yacu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

16 Maze abanzi bacu bose babyumvise, abanyamahanga bose badukikije bakuka imitima, baca bugufi cyane barigaya kuko babonye yuko Imana yacu ari yo ikoze uwo murimo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 Abanzi bacu bose bamenye ko twarwujuje, kandi ko n'abantu bo mu mahanga adukikije barwibonera, baramwara cyane. Koko rero bamenya ko Imana yacu ari yo yatumye tubasha gukora uwo murimo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 Abanzi bacu bose bamenye ko twarwujuje, kandi ko n'abantu bo mu mahanga adukikije barwibonera, baramwara cyane. Koko rero bamenya ko Imana yacu ari yo yatumye tubasha gukora uwo murimo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 6:16
16 Iomraidhean Croise  

Sanabalati w’Umuhoroni, na Tobiya, umugaragu w’Umuhamoni, barabimenya kandi bababazwa cyane n’uko haje umuntu uzanywe no gushakira Abayisraheli ibyiza.


Sanabalati, Tobiya, Abarabu, Abahamoni n’Abashidodi bamaze kumenya ko isanwa ry’inkuta za Yeruzalemu rijya mbere, bumvise kandi ko dutangiye kuziba ibyuho, barushaho kurakara.


Nuko nshyira rubanda inyuma y’inkike, nkabahagarika nkurikije amazu yabo, bitwaje inkota, amacumu n’imiheto byabo.


Muri icyo gihe amabaruwa abanyacyubahiro b’Abayahudi bandikiraga Tobiya aba urufaya, na we kandi akabasubiza.


maze bamenye ko ari wowe wakinze ukuboko, bamenye ko ari wowe, Uhoraho, ukora byose.


Ubwo umunwa wacu wuzura ibitwenge, n’ururimi rwacu rutera indirimbo z’ibyishimo. Nuko mu mahanga bakavuga bati «Uhoraho yabakoreye ibintu by’agatangaza!»


Nibakorwe n’isoni abanga Siyoni bose, maze bihinde basubira inyuma!


abuza ibiziga by’amagare yabo kugenda, kuyatwara bikabagora. Ubwo Abanyamisiri barabwirana bati «Nimuze duhunge Abayisraheli, kuko Uhoraho arwana mu kigwi cyabo yibasiye Misiri!»


Izina rya Yeruzalemu rizaba izina ry’ibyishimo; izampesha icyubahiro n’ububengerane imbere y’amahanga yose y’isi. Igihe azamenya ibyiza byose ngiye gukorera Yuda na Israheli, azashya ubwoba, ahindagane kubera ibyo byiza byose n’amahoro nzabahundagazaho.


Mu nzu ya Yakobo ntihakavugwe indagu, mu nzu ya Israheli ntihakarangwe ubupfumu. Iyo igihe kigeze, Imana ni yo ivugana na Yakobo, ari we Israheli, ikamubwira ibikorwa byayo.


None rero mbibabwire: ntimugire icyo mutwara bariya bantu, nimubareke bagende. Niba umugambi wabo n’ibikorwa byabo bikomoka ku bantu, bizayoyoka ku bwabyo.


Twarabyumvise ducika intege; maze imbere yanyu ntitwaba tugihumeka, kuko Uhoraho, Imana yanyu, ari Imana hejuru mu kirere kimwe na hano ku isi.


maze arababwira ati «Nzi ko Uhoraho yabahaye iki gihugu, ko ubwoba bwadutashye kandi ko abantu b’igihugu bose bahinda umushyitsi imbere yanyu,


Abami bose b’Abahemori rero bo hakurya ya Yorudani mu burengerazuba, n’abami bose b’Abakanahani bateganye n’inyanja, baza kumenya ko Uhoraho yumukije amazi ya Yorudani imbere y’Abayisraheli, kugeza ubwo bambutse; nuko bacika intege, bananirwa guhumeka imbere y’Abayisraheli.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan