Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 6:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Sanabalati, Tobiya, Geshemu w’Umwarabu n’abandi banzi bacu bamenya ko nongeye kubaka inkike, kandi ko nta cyuho na kimwe kikiharangwa, n’ubwo icyo gihe nari ntarashyira inzugi ku marembo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Bukeye babwira Sanibalati na Tobiya, na Geshemu Umwarabu n'abandi banzi bacu yuko nubatse inkike, kandi ko nta cyuho gisigaye kuri yo nubwo nari ntarakinga inzugi ku marembo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Sanibalati na Tobiya n'Umwarabu Geshemu kimwe n'abandi banzi bacu, bamenya ko narangije gusana urukuta rwa Yeruzalemu kandi ko nta cyuho gisigaye kuri rwo. Icyakora icyo gihe nari ntaratera inzugi ku marembo yarwo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Sanibalati na Tobiya n'Umwarabu Geshemu kimwe n'abandi banzi bacu, bamenya ko narangije gusana urukuta rwa Yeruzalemu kandi ko nta cyuho gisigaye kuri rwo. Icyakora icyo gihe nari ntaratera inzugi ku marembo yarwo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 6:1
10 Iomraidhean Croise  

Muri icyo gihe, umuherezabitambo Eliyashibu ni we wari ushinzwe gucunga ibyumba byometse ku Ngoro y’Imana yacu. Kubera ko yari mwene wabo wa Tobiya,


Sanabalati w’Umuhoroni, na Tobiya, umugaragu w’Umuhamoni, barabimenya kandi bababazwa cyane n’uko haje umuntu uzanywe no gushakira Abayisraheli ibyiza.


Sanabalati w’Umuhoroni, Tobiya umugaragu w’Umuhamoni na Geshemu w’Umwarabu, ngo babyumve, baraduseka kandi baradusuzugura, bavuga bati «Ibyo mukora ni ibiki? Mbese mugiye kugomera umwami?»


Eliyashibu, umuherezabitambo mukuru arahaguruka, hamwe n’abavandimwe be b’abaherezabitambo, nuko bubaka Irembo ry’Intama; bashinga ibikingi byaryo, babiteraho ibizingiti n’inzugi. Hanyuma barakomeza barubaka, bageza ku munara wa Hananeli.


Abahungu ba Hasena bubaka irembo ry’Amafi, bashinga ibikingi byaryo, babiteraho inzugi, hamwe n’ibyuma byazo n’amapata.


Irembo rya Yeshana ryubatswe na Yoyada mwene Paseya, na Meshulamu mwene Besodiya; ni bo bashinze ibikingi byaryo, babiteraho inzugi, hamwe n’ibyuma byazo n’amapata.


Sanabalati, Tobiya, Abarabu, Abahamoni n’Abashidodi bamaze kumenya ko isanwa ry’inkuta za Yeruzalemu rijya mbere, bumvise kandi ko dutangiye kuziba ibyuho, barushaho kurakara.


Inkike z’umugi zamaze kuzura maze ntera inzugi ku marembo, hanyuma nshyiraho abanyanzugi (n’abaririmbyi n’abalevi).


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan