Nehemiya 5:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu5 Nyamara twese turi bamwe, n’abahungu b’abavandimwe bacu ntibarusha abacu agaciro; ni iki rero cyatuma tugomba gutanga abahungu bacu n’abakobwa bacu kugira ngo babagaragire? Ndetse bamwe mu bakobwa bacu bababereye abaja! Kandi nta n’icyo tugishoboye gukora ngo tubacungure, kuko amasambu yacu n’imizabibu yacu byitungiwe n’abandi!» Faic an caibideilBibiliya Yera5 Ariko rero twebwe na bene wacu dusangiye ubwoko, kandi abana bacu na bo bava inda imwe n'ababo. Nyamara abahungu bacu n'abakobwa bacu tubatanga ho ibiretwa, ndetse abakobwa bacu bamwe bageze mu buretwa kandi tubuze uko twagira ngo tubacungure, kuko amasambu yacu n'inzabibu zacu bifitwe n'abandi.” Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D5 Nyamara twese turi Abayahudi kimwe na bo, abana bacu ni kimwe n'ab'abo, ariko duhatirwa gutanga abahungu n'abakobwa bacu kugira ngo babe inkoreragahato. Ndetse bamwe mu bakobwa bacu ubu ni abaja kandi ntitubasha kubacungura, kuko amasambu n'imizabibu byacu bifitwe n'abandi.” Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana5 Nyamara twese turi Abayahudi kimwe na bo, abana bacu ni kimwe n'ab'abo, ariko duhatirwa gutanga abahungu n'abakobwa bacu kugira ngo babe inkoreragahato. Ndetse bamwe mu bakobwa bacu ubu ni abaja kandi ntitubasha kubacungura, kuko amasambu n'imizabibu byacu bifitwe n'abandi.” Faic an caibideil |