Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 5:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Abandi na bo bati «Kugira ngo tubone amakoro y’umwami, twagujije feza tugwatirije amasambu yacu n’imizabibu yacu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Kandi n'abandi baravugaga bati “Twagujije ifeza z'umusoro w'umwami dutanze amasambu yacu n'inzabibu zacu ho ingwate.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Abandi na bo bakagira bati: “Kugira ngo tubone imisoro y'umwami w'u Buperesi, tugurizwa amafaranga ari uko tugwatirije imirima n'imizabibu byacu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Abandi na bo bakagira bati: “Kugira ngo tubone imisoro y'umwami w'u Buperesi, tugurizwa amafaranga ari uko tugwatirije imirima n'imizabibu byacu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 5:4
9 Iomraidhean Croise  

nuko Salomoni atoranya abana babo bari bacitse ku icumu batarimbuwe n’Abayisraheli, abagenera gukora imirimo y’uburetwa kugeza n’ubu.


None rero, umwami namenye ko uwo mugi niwubakwa, n’inkike zawo zigasanwa zikuzura, abawutuyemo batazongera gutanga ukundi amaturo, imisoro cyangwa amakoro, amaherezo bikazatuma abami bahahombera.


Mu by’ukuri i Yeruzalemu habaye abami bakomeye, bategekaga ibihugu byose by’iburengerazuba bwa Efurati, bagahabwa amaturo, imisoro cyangwa amakoro.


Turabamenyesha kandi ko mu baherezabitambo, abalevi, abaririmbyi, abanyanzugi n’abahereza b’iy’Ingoro y’Imana, mutemerewe kugira uwo mwaka amaturo, umusoro cyangwa amakoro.


Abandi bakavuga bati «Amasambu yacu, imizabibu yacu n’ingo zacu, tugomba kubitangaho ingwate, kugira ngo tubone ingano muri iki gihe cy’inzara.»


Umusaruro w’iki gihugu urarumbuka, nyamara wikubirwa n’abami watugabije uduhora ibyaha byacu; badutwara uko bashaka kimwe n’amatungo yacu. Mbega amakuba turimo!»


Umukire ategeka abakene, kandi uguza ahinduka umugaragu w’umugurije.


Abakanahani bari batuye i Gezeri ntibabanyaze ibyabo; bityo bakomeza guturana na bene Efurayimu kugeza na n’ubu, uretse ko babakoreshaga imirimo y’uburetwa.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan