Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 5:18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

18 Buri munsi habagwaga ikimasa kimwe, intama esheshatu z’indobanure n’inkoko zitari nke, ariko byose bikishyurwa ibivuye ku mutungo wanjye; iminsi cumi yashira bakazana divayi ihagije bose. Nyamara n’ubwo byari bimeze bityo sinigeze nturwa nk’abatware, kuko rubanda bashengurwaga n’uburetwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

18 Kandi igerero ry'umunsi umwe ryabagamo inka imwe n'intama esheshatu zitoranijwe, bantekeraga n'inkoko kandi uko iminsi cumi yashiraga bazanaga vino z'amoko yose, ariko ibyo byose uko bingana sinabyakaga abantu ho ikoro ry'ubusonga, kuko abo bantu barushywaga n'uburetwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

18 Buri munsi natekeshaga ikimasa n'intama esheshatu z'indobanure n'inkoko, kandi uko iminsi icumi yashiraga ni ko natangaga divayi nyinshi z'amoko atari amwe. Nubwo byari bimeze bityo sinigeze naka abantu igaburo ryagenewe umutegetsi, kuko nari nzi ingorane bari bafite.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

18 Buri munsi natekeshaga ikimasa n'intama esheshatu z'indobanure n'inkoko, kandi uko iminsi icumi yashiraga ni ko natangaga divayi nyinshi z'amoko atari amwe. Nubwo byari bimeze bityo sinigeze naka abantu igaburo ryagenewe umutegetsi, kuko nari nzi ingorane bari bafite.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 5:18
6 Iomraidhean Croise  

impfizi makumyabiri zo mu rwuri, n’intama ijana; hakongerwaho inimba, amasha, amasirabo, n’ibishuhe by’imishishe.


Umugiranabi asaba inguzanyo, ariko ntiyishyure, naho intungane ikagira ibambe, igatanga ku buntu.


Iteka intungane igira ibambe, igatanga inguzanyo, n’urubyaro rwayo rukagira umugisha.


nta n’umwe twigeze dusaba umugati wadutunze; ahubwo ijoro n’amanywa, mu mvune n’imiruho, twarikoreraga ubwacu, kugira ngo hatagira n’umwe muri mwe tugora.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan