Nehemiya 5:13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu13 Hanyuma nkunkumura igishura cyanjye maze ndavuga nti «Imana iragakunkumura itya umuntu wese utazakurikiza iri jambo; maze imukure mu nzu ye no mu mutungo we! Ibye byose biragakunkumuka maze asigare amara masa.» Ikoraniro ryose ririkiriza riti «Amen!» kandi bose basingiza Uhoraho. Nuko imbaga ibikora uko byavuzwe. Faic an caibideilBibiliya Yera13 Maze nkunkumura umwenda nari niteye ndavuga nti “Imana izakunkumure itya umuntu wese udasohoza iri sezerano, imukure mu nzu ye no ku murimo we. Uwo muntu abe ari ko akunkumurwa akamarwaho.” Iteraniro ryose riremera riti “Amen.” Bahimbaza Uwiteka. Nuko abantu bakora nk'uko basezeranye. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D13 Nanjye mfata umweko nari nkenyeje nabikagamo ibiceri, maze ndawukunkumura ngira nti: “Uku abe ari ko Imana izakunkumura umuntu wese utazubahiriza amasezerano yagize, imuvane mu rugo rwe no mu mutungo we asigare amara masa.” Abantu bose bari muri iryo teraniro baravuga bati: “Amina”, maze basingiza Uhoraho. Nuko basohoza amasezerano bagize. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana13 Nanjye mfata umweko nari nkenyeje nabikagamo ibiceri, maze ndawukunkumura ngira nti: “Uku abe ari ko Imana izakunkumura umuntu wese utazubahiriza amasezerano yagize, imuvane mu rugo rwe no mu mutungo we asigare amara masa.” Abantu bose bari muri iryo teraniro baravuga bati: “Amina”, maze basingiza Uhoraho. Nuko basohoza amasezerano bagize. Faic an caibideil |