Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 4:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Maze kugenzura uko bahagaze, ndahaguruka mbwira abanyacyubahiro, abakuru n’imbaga yose, nti «Mwitinya bariya bantu! Nimwibuke Nyagasani n’imbaraga ze zikangaranya, maze murwanirire abavandimwe n’abahungu banyu, abakobwa n’abagore banyu, ndetse n’ingo zanyu.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Nitegereje ndahaguruka mbwira abantu b'imfura, n'abatware n'abandi bantu bose nti “Ntimubatinye. Mwibuke Uwiteka Umwami ukomeye uteye ubwoba, murwanire bene wanyu: abahungu n'abakobwa banyu n'abagore banyu, n'ingo zanyu.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Maze kubona uko ibintu byifashe, mpita mbwira abanyacyubahiro n'abatware b'umujyi na rubanda bari aho nti: “Ntimubatinye! Mwibuke ko Uhoraho akomeye kandi afite igitinyiro. Mubarwanye murengere abavandimwe banyu n'abahungu n'abakobwa banyu, n'abagore banyu n'amazu yanyu.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Maze kubona uko ibintu byifashe, mpita mbwira abanyacyubahiro n'abatware b'umujyi na rubanda bari aho nti: “Ntimubatinye! Mwibuke ko Uhoraho akomeye kandi afite igitinyiro. Mubarwanye murengere abavandimwe banyu n'abahungu n'abakobwa banyu, n'abagore banyu n'amazu yanyu.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 4:8
11 Iomraidhean Croise  

Ukomere, tugaragaze ubutwari kubera umuryango wacu n’imigi y’Imana yacu! Kandi Uhoraho arakore uko abishaka.»


«Nimukomere, mube intwari! Ntimutinye cyangwa ngo mukurwe imitima n’umwami w’Abanyashuru n’ingabo nyinshi ziri kumwe na we, kuko Uwo turi kumwe azirusha imbaraga;


Ndavuga nti «Ndakwinginze, Uhoraho, Mana Nyir’ijuru, Mana ikomeye kandi igatera ubwoba, wowe ukomeza isezerano ryawe kandi ntuhemukire abagukunda bakanakurikiza amategeko yawe!


Nuko nshyira rubanda inyuma y’inkike, nkabahagarika nkurikije amazu yabo, bitwaje inkota, amacumu n’imiheto byabo.


Numvise imigambi y’ubugome bwa rubanda, iterabwoba impande zose ngo «Nimumushinje, natwe tumushinje!» Abahoze ari incuti zanjye, bari barekereje ko nagwa, bati «Wenda ahari yashukika tukamubona uburyo, tukamwihimura.»


Narababwiye nti «Mwihinda umushyitsi ngo mubatinye!


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan