Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 4:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Nuko, tumaze gutakambira Imana yacu, dushyiraho abantu ngo babaturinde umunsi n’ijoro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Ariko twebwe dusenga Imana yacu, dushyiraho n'abarinzi bo kubarinda ku manywa na nijoro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Nuko dusenga Imana yacu, maze dushyiraho abarinzi ku manywa na nijoro bo kubakoma imbere.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Nuko dusenga Imana yacu, maze dushyiraho abarinzi ku manywa na nijoro bo kubakoma imbere.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 4:3
8 Iomraidhean Croise  

Beni‐Hadadi yongera kumutumaho, amubwira ati «Imana zizampane bikomeye Samariya, nintayihindura igiharambuga, ndetse ku buryo aba bantu turi kumwe batazahabona n’umukungugu wakuzura urushyi!»


Arababwira ati «Niba bazanywe n’amahoro mubafate mpiri, niba kandi bazanywe no kurwana, na bwo mubafate mpiri!»


Ngaho tinyuka utege na databuja, umwami w’Abanyashuru, nzaguhe amafarasi ibihumbi bibiri niwibonera abantu bo kuyagenderaho!


Sanabalati w’Umuhoroni, na Tobiya, umugaragu w’Umuhamoni, barabimenya kandi bababazwa cyane n’uko haje umuntu uzanywe no gushakira Abayisraheli ibyiza.


Sanabalati w’Umuhoroni, Tobiya umugaragu w’Umuhamoni na Geshemu w’Umwarabu, ngo babyumve, baraduseka kandi baradusuzugura, bavuga bati «Ibyo mukora ni ibiki? Mbese mugiye kugomera umwami?»


Sanabalati, Tobiya, Geshemu w’Umwarabu n’abandi banzi bacu bamenya ko nongeye kubaka inkike, kandi ko nta cyuho na kimwe kikiharangwa, n’ubwo icyo gihe nari ntarashyira inzugi ku marembo.


ni uko umusozi wa Siyoni wabaye itongo, ugahinduka isenga ry’ingunzu.


Umuntu w’icyimanyi ntazemererwe kujya mu ikoraniro ry’Uhoraho; ndetse n’abazamukomokaho mu gisekuru cya cumi, ntibazemererwe kujya mu ikoraniro ry’Uhoraho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan