Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 4:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Sanabalati, Tobiya, Abarabu, Abahamoni n’Abashidodi bamaze kumenya ko isanwa ry’inkuta za Yeruzalemu rijya mbere, bumvise kandi ko dutangiye kuziba ibyuho, barushaho kurakara.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Ariko bukeye Sanibalati na Tobiya, n'Abarabu n'Abamoni n'Abanyashidodi bumvise yuko umurimo wo gusana inkike z'i Yerusalemu ujya imbere, kandi yuko ibyuho bitangiye kwicwa bararakara cyane,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Ariko Sanibalati na Tobiya n'Abarabu n'Abamoni hamwe n'Abanyashidodi, bumvise ko igikorwa cyo gusana urukuta rwa Yeruzalemu gitera imbere, kandi ko n'ibyuho byo muri rwo biri hafi gusibangana barushaho kurakara.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Ariko Sanibalati na Tobiya n'Abarabu n'Abamoni hamwe n'Abanyashidodi, bumvise ko igikorwa cyo gusana urukuta rwa Yeruzalemu gitera imbere, kandi ko n'ibyuho byo muri rwo biri hafi gusibangana barushaho kurakara.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 4:1
13 Iomraidhean Croise  

Ubwo mperako nirukana umwe mu bahungu ba Yoyada mwene Eliyashibu, umuherezabitambo mukuru, wari umukwe wa Sanabalati w’Umuhoroni maze ndamumenesha.


Sanabalati w’Umuhoroni, na Tobiya, umugaragu w’Umuhamoni, barabimenya kandi bababazwa cyane n’uko haje umuntu uzanywe no gushakira Abayisraheli ibyiza.


Sanabalati w’Umuhoroni, Tobiya umugaragu w’Umuhamoni na Geshemu w’Umwarabu, ngo babyumve, baraduseka kandi baradusuzugura, bavuga bati «Ibyo mukora ni ibiki? Mbese mugiye kugomera umwami?»


Nuko inkike zuzura ku munsi wa makumyabiri n’itanu w’ukwezi kwa Eluli; zari zubatswe mu minsi mirongo itanu n’ibiri.


Aho abanzi bacu babimenyeye, amahanga yose aradutinya, maze barigaya ubwabo kandi bemera ko iyo mirimo twari tuyirangije tubikesha Uhoraho, Imana yacu.


Umwami Sedekiya asubiza Yeremiya, ati «Ikinteye impungenge, ni Abayuda bagiye mu Bakalideya, kuko bashobora kubangabiza, bakanyica urubozo.»


Nuko Herodi abonye ko abanyabwenge bamubeshye, ararakara cyane, maze yohereza abica abana bose bo kuri Betelehemu n’abo ku mirenge yose iyikikije, bamaze imyaka ibiri n’abatarayigezaho, akurikije igihe yari yasobanuriwe n’abanyabwenge.


hanyuma baboha ikamba ry’amahwa, barimutamiriza mu mutwe, bamufatisha n’urubingo mu kiganza cy’iburyo. Bagatera ivi imbere ye, bakamushungera bavuga bati «Urakarama, Mwami w’Abayahudi!»


Nuko umuherezabitambo mukuru kimwe n’abari kumwe na we bose — ari byo kuvuga abo mu gatsiko k’Abasaduseyi — bashengurwa n’ishyari;


Abandi bemeye agashinyaguro n’ibiboko, ndetse n’ingoyi n’uburoko.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan