Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 3:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Iruhande rwabo hubatswe na Melatiya w’i Gibewoni, na Yadoni w’i Meroni, bafatanyije n’abantu b’i Gibewoni n’ab’i Misipa; aho bubatse ni ahateganye n’ingoro y’umutegeka w’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Melatiya w'i Gibeyoni na Yadoni w'Umunyameronoti, ab'i Gibeyoni n'ab'i Misipa bo mu butware bw'igisonga cy'umwami cyo hakuno y'uruzi, na bo bakurikiragaho basana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Umunyagibeyoni Melatiya n'Umunyameronoti Yadoni hamwe n'abantu b'i Gibeyoni n'ab'i Misipa, ni bo bakurikiragaho basana, bageza ku icumbi ry'umutegetsi w'ibihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Umunyagibeyoni Melatiya n'Umunyameronoti Yadoni hamwe n'abantu b'i Gibeyoni n'ab'i Misipa, ni bo bakurikiragaho basana, bageza ku icumbi ry'umutegetsi w'ibihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 3:7
7 Iomraidhean Croise  

Umwami ahamagaza Abagibewoni, arabibabwira. Abagibewoni rero nta bwo bari abo mu miryango ya Israheli, ahubwo bari Abahemori bacitse ku icumu, kandi bari baragiranye isezerano n’Abayisraheli, usibye ko Sawuli yashatse kubatsemba abitewe n’ishyaka yari afitiye Abayisraheli n’Abayuda.


Obili wo muri bene Ismaheli yari ashinzwe ingamiya. Yedeyahu w’i Meranoti yari ashinzwe indogobe z’ingore.


Nuko umwami Asa ajyana n’Abayuda bose i Rama, bakurayo amabuye n’ibiti Bayesha yubakishaga; nuko babyubakisha Geba na Misipa.


Dore kandi ibyari byanditse muri iyo baruwa bamwoherereje: «Ku mwami Aritashuweru, twebwe abagaragu bawe, abatware b’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati,


Akurikirwa na Ezeri mwene Yeshuwa, umutware w’i Misipa, aba ari we wubaka ikindi gice cy’ahazamuka hagana ku nzu babikagamo ibikoresho by’intambara, mu mfuruka y’inkike.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan