Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 3:21 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

21 Akurikirwa na Meremoti mwene Uriya, mwene Hakosi, aba ari we wubaka ikindi gice, ahereye ku muryango w’inzu ya Eliyashibu, ageza aho igarukira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

21 Meremoti mwene Uriya mwene Hakosi akurikiraho asana ikindi gice, ahereye ku muryango w'inzu ya Eliyashibu akageza aho inzu igarukira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

21 Meremoti mwene Uriya wa Hakosi ni we wakurikiragaho, asana ikindi gice cy'urukuta ahereye ahateganye n'irembo ry'urugo rwa Eliyashibu, ageza aho rugarukira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

21 Meremoti mwene Uriya wa Hakosi ni we wakurikiragaho, asana ikindi gice cy'urukuta ahereye ahateganye n'irembo ry'urugo rwa Eliyashibu, ageza aho rugarukira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 3:21
8 Iomraidhean Croise  

Kosi abyara Anubi na Hasobeba n’ubwoko bwa Aharaheli mwene Harumi.


bamwe mu baherezabitambo: bene Hobaya, bene Hakosi, na bene Barizilayi (kuko uwo mugabo yari yarashatse umugore mu bakobwa ba Barizilayi w’Umugilihadi, nyuma akamwitirirwa.)


Ku munsi wa kane, ya feza, zahabu n’ibindi bikoresho tubipimira mu Ngoro y’Imana yacu, maze bishyikirizwa umuherezabitambo Meremoti mwene Uriya, na Eliyazari mwene Pinehasi, bari kumwe na Yozabadi mwene Yozuwe, na Noyadiya mwene Binuwi b’abalevi.


Eliyashibu, umuherezabitambo mukuru arahaguruka, hamwe n’abavandimwe be b’abaherezabitambo, nuko bubaka Irembo ry’Intama; bashinga ibikingi byaryo, babiteraho ibizingiti n’inzugi. Hanyuma barakomeza barubaka, bageza ku munara wa Hananeli.


Iruhande rwe, Baruki mwene Zabayi, yubakana umwete ikindi gice ahereye ku mfuruka y’inkike, ageza ku muryango w’inzu ya Eliyashibu, umuherezabitambo mukuru.


Abaherezabitambo bo mu turere dukikije Yeruzalemu bakurikiraho, na bo barubaka.


Iruhande rwabo hubatswe na Meremoti mwene Uriya, mwene Hakosi; akurikirwa na Meshulamu, mwene Berekiya, mwene Mashezabeli, na we arubaka. Iruhande rwabo hubakwa na Sadoki mwene Bana;


bakabamo na bamwe mu baherezabitambo ari bo bene Hobaya, bene Hakosi na bene Barizilayi, wari warashatse umugore mu bakobwa ba Barizilayi w’Umugilihadi, hanyuma akamwitirirwa.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan