Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 3:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Eliyashibu, umuherezabitambo mukuru arahaguruka, hamwe n’abavandimwe be b’abaherezabitambo, nuko bubaka Irembo ry’Intama; bashinga ibikingi byaryo, babiteraho ibizingiti n’inzugi. Hanyuma barakomeza barubaka, bageza ku munara wa Hananeli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Bukeye Eliyashibu Umutambyi mukuru ahagurukana na bene se b'abatambyi, bubaka irembo ry'intama bararyeza bateraho inzugi zaryo, baraheza bahereye ku munara wa Hameya bakageza ku munara wa Hananēli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Umutambyi mukuru Eliyashibu afatanyije n'abatambyi bagenzi be, barahaguruka bubaka Irembo ry'Intama. Bamaze kuryubaka baryegurira Imana, bariteraho n'urugi. Bahera aho bubaka urukuta barugeza ku Munara w'Ijana, no ku Munara wa Hananēli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Umutambyi mukuru Eliyashibu afatanyije n'abatambyi bagenzi be, barahaguruka bubaka Irembo ry'Intama. Bamaze kuryubaka baryegurira Imana, bariteraho n'urugi. Bahera aho bubaka urukuta barugeza ku Munara w'Ijana, no ku Munara wa Hananēli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 3:1
19 Iomraidhean Croise  

Yozuwe abyara Yoyakimu, Yoyakimu abyara Eliyashibu, Eliyashibu abyara Yoyada,


Nuko abaherezabitambo n’abalevi barisukura; hanyuma basukura n’imbaga yose, ndetse n’amarembo n’inkike zose.


Turakomeza no hejuru y’Irembo rya Efurayimu, irya Yeshana n’iry’Amafi, turombereza inzira tugera ku munara wa Hananeli no ku uw’Ijana, maze tunyura ku Irembo ry’Intama, tugeze ku Irembo ry’Abarinzi turahagarara.


Ubwo mperako nirukana umwe mu bahungu ba Yoyada mwene Eliyashibu, umuherezabitambo mukuru, wari umukwe wa Sanabalati w’Umuhoroni maze ndamumenesha.


Muri icyo gihe, umuherezabitambo Eliyashibu ni we wari ushinzwe gucunga ibyumba byometse ku Ngoro y’Imana yacu. Kubera ko yari mwene wabo wa Tobiya,


Iruhande rwe, Baruki mwene Zabayi, yubakana umwete ikindi gice ahereye ku mfuruka y’inkike, ageza ku muryango w’inzu ya Eliyashibu, umuherezabitambo mukuru.


Akurikirwa na Meremoti mwene Uriya, mwene Hakosi, aba ari we wubaka ikindi gice, ahereye ku muryango w’inzu ya Eliyashibu, ageza aho igarukira.


Maze hagati y’icyumba cyo hejuru y’iguni n’Irembo ry’Intama, hubakwa n’abacuzi ba zahabu hamwe n’abacuruzi.


Sanabalati, Tobiya, Geshemu w’Umwarabu n’abandi banzi bacu bamenya ko nongeye kubaka inkike, kandi ko nta cyuho na kimwe kikiharangwa, n’ubwo icyo gihe nari ntarashyira inzugi ku marembo.


Inkike z’umugi zamaze kuzura maze ntera inzugi ku marembo, hanyuma nshyiraho abanyanzugi (n’abaririmbyi n’abalevi).


Iyi zaburi ni indirimbo ijyana n’iyegurirwamana ry’Ingoro. Iri mu zo bitirira Dawudi.


umusozi wa Siyoni uranezerewe, n’imigi ya Yuda yose irasabagizwa n’ibyishimo, yishimiye uburyo uca imanza.


mu migenzereze yawe yose, ujye umwibuka, na we azaringaniza inzira zawe.


Uzahimbaze Uhoraho mu byo utunze byose, umuture umuganura w’umusaruro wawe;


Dore igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze umugi wongere wubakirwe Uhoraho, guhera ku munara wa Hananeli kugeza ku irembo ry’Iguni.


Igihugu cyose kizahinduka ikibaya kuva i Geba kugera i Rimoni, mu majyepfo ya Yeruzalemu. Ubwo Yeruzalemu izashyirwa ejuru aho yahoze, kuva ku irembo rya Benyamini kugera ku irembo rya kera; ukagera no ku irembo ry’imfuruka no kuva ku munara wa Hananeli kugera ku rwengero rw’umwami.


Aho i Yeruzalemu hafi y’irembo ry’intama, hari icyuzi cyitwa Betesida mu gihebureyi, kikagira amabaraza atanu.


Abashinzwe kubahiriza amategeko na bo bazaze babwire rubanda bati «Hari umuntu uri hano waba yarubatse inzu nshya, none akaba atarayitaha? Nagende asubire iwe, kugira ngo hato atagwa ku rugamba, maze undi akaba ari we utaha iyo nzu ye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan