Nehemiya 2:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu8 Nibanyandikire kandi n’urundi rwandiko rwo gushyira Asafu umurinzi w’ishyamba ry’umwami, kugira ngo azampe ibiti byo kubazamo ibikingi by’amarembo yegereye Ingoro, iby’inkike z’umugi, ndetse n’iby’inzu nzabamo.» Umwami arabinyemerera byose, kuko Imana yari kumwe nanjye. Faic an caibideilBibiliya Yera8 Bampe n'urwandiko rwo gushyira Asafu umurinzi w'ikibira cy'umwami, kugira ngo ampe ibiti byo kubazamo ibikingi by'amarembo y'umunara w'inzu, kandi n'iby'inkike z'umurwa n'iby'inzu nzabamo.” Umwami arabinyemerera, abitewe n'ukuboko kwiza kw'Imana yanjye kwari kundiho. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D8 Umpeshe n'urwandiko rwo gushyīra Asafu umurinzi w'ishyamba ry'umwami, kugira ngo ampe ibiti byo kubazamo inzugi z'ikigo ntamenwa kiri hafi y'Ingoro y'Imana, n'iz'amarembo y'urukuta ruzengurutse umurwa ndetse n'ibyo kubakisha inzu nzabamo.” Kubera ko nari ndinzwe n'Imana yanjye, umwami ampa ibyo musabye byose. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana8 Umpeshe n'urwandiko rwo gushyīra Asafu umurinzi w'ishyamba ry'umwami, kugira ngo ampe ibiti byo kubazamo inzugi z'ikigo ntamenwa kiri hafi y'Ingoro y'Imana, n'iz'amarembo y'urukuta ruzengurutse umurwa ndetse n'ibyo kubakisha inzu nzabamo.” Kubera ko nari ndinzwe n'Imana yanjye, umwami ampa ibyo musabye byose. Faic an caibideil |