Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 2:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Ubwo umwami yari yicaranye n’umwamikazi, ni ko kumbaza ati «Urugendo rwawe ruzamara igihe kingana iki? Uzagaruka ryari?» Umwami muha igihe nzamarayo, nuko arabishima, ni ko kubinyemerera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 Umwami yari yicaranye n'umwamikazi arambaza ati “Urugendo rwawe ruzaba urw'iminsi ingahe, kandi uzagaruka ryari?” Nuko umwami yemera ko ngenda dusezerana igihe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Umwami yari yicaranye n'umwamikazi maze arambaza ati: “Urugendo rwawe ruzamara igihe kingana iki, kandi uzagaruka ryari?” Mbwira umwami igihe nzagarukira maze yemera kunyohereza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Umwami yari yicaranye n'umwamikazi maze arambaza ati: “Urugendo rwawe ruzamara igihe kingana iki, kandi uzagaruka ryari?” Mbwira umwami igihe nzagarukira maze yemera kunyohereza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 2:6
9 Iomraidhean Croise  

Ndakwinginze rero, Nyagasani, tega ugutwi isengesho ry’umugaragu wawe, n’iry’abagaragu bawe bashimishwa no kubaha izina ryawe. Ha umugaragu wawe kurangiza neza uyu munsi icyo agamije, kandi wa muntu aze kunyakirana impuhwe!» Icyo gihe nari nshinzwe kujya mpereza umwami divayi.


Ibyo byose byabaye ntari i Yeruzalemu, kuko mu mwaka wa mirongo itatu n’ibiri w’ingoma ye, nari nasanze umwami Aritashuweru. Nuko mpamaze iminsi, nsaba umwami uruhusa, ngaruka i Yeruzalemu.


Umwami arambaza ati «Icyo ushaka se ni iki?» Ako kanya nambaza Imana Nyir’ijuru,


maze nsubiza umwami, nti «Niba ibyo bitunganiye umwami, kandi umugaragu wawe akakugiraho ubutoni, unyohereze mu gihugu cya Yuda, mu murwa urimo imva z’abasokuruza banjye, kugira ngo nongere nywubake.»


Igihugu cya Yuda nagitegetse imyaka cumi n’ibiri yose, kuva ku mwaka wa makumyabiri umwami Aritashuweru ari ku ngoma, kugeza ku wa mirongo itatu n’ibiri, nyamara muri icyo gihe cyose, ari jye, ari n’abavandimwe banjye, ntitwigeze dutungwa n’amaturo nk’ahabwa umutware.


Uzubaka bundi bushya amatongo ya kera, usubukure imishinga yari iriho mbere, bazakwite «Umuzibabyuho, usibura amayira ngo abe nyabagendwa.»


Bazubaka bundi bushya amatongo ya kera, begure ibyangiritse ku byanyazwe abakurambere, basane imigi yasenyutse, n’amatongo yariho kuva mbere hose.


Ndetse, na mbere y’uko bampamagara, nzabasubiza; ni baba bakivuga, mbe nabumvise hakiri kare.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan