Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 2:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Nuko mbwira umwami, nti «Umwami arakarama! Nabura nte kurebana agahinda, kandi umurwa urimo imva z’abasokuruza banjye warasenyutse, n’amarembo yawo agatwikwa?»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Umwami ndamusubiza nti “Umwami arakarama! Icyambuza kugaragaza umubabaro ni iki, ko umurwa n'ahantu h'ibituro bya ba sogokuruza habaye amatongo, n'amarembo yaho akaba yarahiye?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Mbwira umwami nti: “Nyagasani, uragahoraho! None se ni iki cyambuza kubabara kandi umurwa ba sogokuruza bahambwemo warabaye itongo, ndetse n'inzugi z'amarembo yawo zikaba zarakongotse?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Mbwira umwami nti: “Nyagasani, uragahoraho! None se ni iki cyambuza kubabara kandi umurwa ba sogokuruza bahambwemo warabaye itongo, ndetse n'inzugi z'amarembo yawo zikaba zarakongotse?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 2:3
21 Iomraidhean Croise  

Betsabe yunamira umwami, aramuramya avuga ati «Umwami Dawudi, umutegetsi wanjye, aragahoraho iteka!»


Ku munsi wa karindwi w’ukwezi kwa gatanu, mu mwaka wa cumi n’icyenda w’ingoma ya Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, ni ho Nebuzaradani, umutware w’abarinzi n’umugaragu w’umwami wa Babiloni, yinjiye muri Yeruzalemu.


Yoramu yimye ingoma amaze imyaka mirongo itatu n’ibiri avutse kandi amara imyaka munani ku ngoma i Yeruzalemu. Aratanga ntibamuririra, maze umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa Dawudi, ariko atari mu mva z’abami.


Akhazi aratanga, asanga abasekuruza be; umurambo we bawushyingura mu Murwa, i Yeruzalemu, ariko ntibawushyira mu mva z’abami ba Israheli. Umuhungu we Hezekiya amuzungura ku ngoma.


Hezekiya aratanga, asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa iruhande rw’inzira izamuka igana ku mva za bene Dawudi. Amaze gutanga, Abayuda bose n’ab’i Yeruzalemu bamuhaye icyubahiro. Nuko umuhungu we Manase amuzungura ku ngoma.


Batwika Ingoro y’Uhoraho, barimbura inkike z’amabuye z’i Yeruzalemu, amazu yaho barayatwika yose, maze ibintu byose by’agaciro barabitsemba.


Baransubiza bati «Abarokotse bakaba barahatahukiye, ubu bari mu makuba akomeye kandi barasuzuguwe; inkike za Yeruzalemu zaratengutse, n’amarembo yayo barayatwitse.»


Nuko muri iryo joro, nsohokera mu Irembo ryo ku Kibaya, ngenda nerekeje ku iriba ry’Ikiyoka no ku Irembo ry’Imyanda. Nitegereza nitonze inkike za Yeruzalemu zari zaratengaguritse, n’amarembo yayo yari yarakongotse.


Uzahagurutswa n’urukundo ufitiye Siyoni, kuko ari igihe cyo kuyigirira imbabazi, ayo magingo akaba ageze.


Abagaragu bawe batewe ubwuzu n’amabuye yayo, bagashavuzwa n’itongo ryayo.


Ururimi rwanjye ruzumire mu gisenge cy’akanwa, niba ndetse kukuzirikana, niba ntagize Yeruzalemu imena mu binshimisha!


Dore nahetamye umugongo, nkagenda nandara; umunsi wose mpora nijimye,


Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa gatanu mu mwaka wa cumi n’icyenda w’ingoma ya Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, niho Nebuzaradani umutware w’abarinda umwami akaba n’umwe mu byegera by’umwami w’i Babiloni, yageze i Yeruzalemu.


Amarembo yayo yarigise mu butaka, ibihindizo yarabikuye, arabicagagura; umwami wayo n’abatware bayo bigaruriwe n’abanyamahanga, nta mategeko akiharangwa, n’abahanuzi bayo ntibakibonekerwa n’Uhoraho!


Imigi yanyu nzayizimya, amasengero yanyu nzayangize, noye kuzongera guhumurirwa n’imibavu yanyu ukundi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan